“Ugomba kuba uri umurwayi”- Perezida Kagame abwira abihanganira serivisi mbi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije abanyarwanda ko badakwiriye kwemera guhabwa serivisi mbi, agereranya abazihabwa bakazemera bakabiceceka nk ‘abarwayi’.

Ni mu ijambo yavuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19. Ku ngingo y’imitangire ya serivisi, Perezida Kagame asanga abatanga serivisi mbi atari bo ubwabo bafite ikibazo gusa ahubwo ko n’abazihabwa bakazishyura bafite ikibazo.

Ati “Ukajya mu restaurant, bakakugaburira bikagutera ikibazo, ukajya kwa muganga bakaguha imiti, bwacya ugasubira  yo?…  Ntabwo ari wa wundi wabiguhaye gusa ufite ikibazo ahubwo nawe uragifite. Wowe wemera guhabwa ibidatunganye ukabyishyurira ugasubirayo, ugomba kuba urwaye.”

Perezida Kagame avuga ko wenda byakumvikana mu myaka 15 ishize igihugu kikiyubaka ariko mu myaka 30 ibi bitari bigikwiriye.

Ati “Kuki mwabyemera mukabana na byo mukicarana na byo ntihagire igihinduka?”.

Perezida Kagame avuga ko imitangire mibi ya serivisi mu bikorera ibangamiye icyifuzo cy’igihugu cyo kuzana amahanga mu Rwanda kuko ngo mu gihe utakira abakugana neza, abantu bazakureka bajye ahandi.

Ati “Ntabwo waba ushaka abakugana kugira ngo bagire icyo binjiza mu bukungu bwawe ariko nujya mu bikorwa ntibibe byiza. Ni ukuvuga ngo abatarakugana ntabwo bazaza, abakugannye bakakirwa nabi ntabwo bazagaruka.”

Kuba mu Rwanda hari kubera inama n’ibirori mpuzamahanga bitandukanye umunsi ku munsi, umukuru w’igihugu abifata nk’itara ritaratanga urumuri ruhagije, asaba abanyarwanda ko urwo rumuri barwongera.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:26 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 82 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe