Iteka rya Perezida ryo mu Kuboza 2023 rigena amatora ya Perezida n’ay’abadepite riteganya imyanya 24 y’abagore kandi ihatanirwa n’abagore gusa nka 30 % by’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Iyi myanya isaranganwa hagendewe ku mibare y’abaturage batuye buri ntara n’umujyi wa Kigali.
Iri teka rya Perezida riteganya imyanya 4 ku ntara y’amajyaruguru, imyanya 6 ku ntara y’amajyepfo, imyanya 6 ku ntara y’uburengerazuba, imyanya 6 ku ntara y’i burengerazuba n’imyanya 2 ku mujyi wa Kigali.
Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare hagendewe ku ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2022; igaragaza ko abanyarwanda ari Miliyoni 13.2. Abagore bihariye 51.5% by’abaturage bose b’igihugu.
Iri barura ryerekanye ko intara z’amajyepfo n’i burasirazuba ari zo zituwe cyane kuko zonyine zituwe n’abarenga 50% by’abaturage b’igihugu. Intara y’iburasirazuba ituwe na Miliyoni 3 n’ibihumbi 56 bangana na 27% by’abatuye u Rwanda. Mu gihe intara y’amajyepfo ituwe ba Miliyoni 3. Intara y’i Burasirazuba yo ituwe na Miliyoni 2 n’ibihumbi 89.
Abatora abadepite bahagarariye abagore ni abagize inama y’igihugu y’abagore kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu. Abahagarariye abagore mu nteko ishingamategeko bazatorwa kuwa 16 Nyakanga2024.