Uko abagore basaranganya imyanya 24 yabahariwe mu nteko ishingamategeko

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Iteka rya Perezida ryo mu Kuboza 2023 rigena amatora ya Perezida n’ay’abadepite riteganya imyanya 24 y’abagore kandi ihatanirwa n’abagore gusa nka 30 % by’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Iyi myanya isaranganwa hagendewe ku mibare y’abaturage batuye buri ntara n’umujyi wa Kigali.

Iri teka rya Perezida riteganya imyanya 4 ku ntara y’amajyaruguru, imyanya 6 ku ntara y’amajyepfo, imyanya 6 ku ntara y’uburengerazuba, imyanya 6 ku ntara y’i burengerazuba n’imyanya 2 ku mujyi wa Kigali.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare hagendewe ku ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 2022; igaragaza ko abanyarwanda ari Miliyoni 13.2. Abagore bihariye 51.5% by’abaturage bose b’igihugu.

Iri barura ryerekanye ko intara z’amajyepfo n’i burasirazuba ari zo zituwe cyane kuko zonyine zituwe n’abarenga 50% by’abaturage b’igihugu. Intara y’iburasirazuba ituwe na Miliyoni 3 n’ibihumbi 56 bangana na 27% by’abatuye u Rwanda. Mu gihe intara y’amajyepfo ituwe ba Miliyoni 3. Intara y’i Burasirazuba yo ituwe na Miliyoni 2 n’ibihumbi 89.

Abatora abadepite bahagarariye abagore ni abagize inama y’igihugu y’abagore kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu. Abahagarariye abagore mu nteko ishingamategeko bazatorwa kuwa 16 Nyakanga2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:09 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe