Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko imyaka 30 ishize u Rwanda rwaranzwe no kugirana umubano n’ibindi bihugu, aho rufite ambasade 47 mu mahanga. Kuva mu Ukwakira 2019 ubwo Rwanda Day iheruka kuba, hafunguwe Ambasade umunani.
Kuri uyu wa Gatandatu muri Rwanda Day yabereye i Washington D.C. Dr Biruta yavuze ko bwa mbere mu mateka, u Rwanda rugiye gufungura Ambasade muri Amerika y’Epfo by’umwihariko muri Bresil. Yasobanuye kandi ko na za Ambasade z’ibindi bihugu zikomeje gufungurwa mu Rwanda aho ubu i Kigali hari za Ambasade 45 z’ibihugu binyuranye.
Ibi byabyaye umusaruro mu butwererane n’ibindi bihugu mu nzego zitandukanye ndetse n’igihugu kigira ijambo n’umusanzu muri gahunda zireba Isi yose.
- Advertisement -
Ubwanditsi