Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru barimo abo mu Rwanda n’abo mu mahanga bitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa Mbere, tariki 08 Mata 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasubije uko u Rwanda rwakiriye amagambo yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yavuzwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony John Blinken.
Muri icyo kiganiro, Kagame yagarutse ku buryo yandikiye Amerika ayisaba umunsi 1 mu mwaka ikajya yifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorwe Abatutsi. Perezida Kagame vavuze ko ikibazo cyo kwinangira kwa USA mu gukoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyasubijwe kera.
Antony Blinken mu butumwa bwe yatanze bujyanye no Kwibuka 30 yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’abaturage b’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka30 inzirakarengane za Jenoside. Twunamiye ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa hamwe n’abandi babuze ubuzima bwabo muri iyi minsi y’ubugizi bwa nabi bw’agahomamunwa.”
Ku bijyanye n’aya magambo ya Antony Blinken, Perezida Kagame avuga ko kuba Amerika ikigoreka imvugo nyayo y’ibyabaye muri Mata 1994, ari ibintu we yaboneye igisubizo kera binyuze mu ibaruwa yiyandikiye isubiza ubutumwa bwa Amerika, ababwira ko biteguye kwakira ibyo babwirwa ariko nabo bafite icyo basaba.
Ati “Kiriya kibazo cyasubijwe kera, ubwo twagaragazaga uruhande rwacu nko mu 2014 cyangwa 2015, twakiriye ubutumwa buturuka hirya no hino ku isi bwo kifatanya natwe mu Kwibuka, icyo gihe twakiriye ubutumwa bwa Amerika buvuga ku kwibuka no kwifatanya natwe, byari na byiza. Ikindi gice cyari iby’ibijyanye na demokarasi, uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure n’ibindi byose dutekererezwa ko tutagira mu gihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati “Mu ibaruwa twarababwiye tuti ntacyo bitwaye kwifatanya natwe niba mubishaka, mwisanzure no mu kutubwira icyo mudakunda kuri twe. Icyo dusaba ni kimwe. Ku munsi wo Kwibuka, ku wa 7 Mata, mushobora kwitwararika mu kwibuka hamwe natwe, mugahagarikira aho, hari iminsi 365 mu mwaka, muduhe umunsi umwe, wa 7 Mata, mufatanye natwe kwibuka hanyuma iminsi isigaye, muzayikoreshe mutunenge buri munsi kuri buri kimwe mudakunda.”
Umukuru w’Igihugu ubwo yabazwaga niba mu biganiro yagiranye na Bill Clinton wari uyoboye intumwa za Amerika zitabiriye umuhango wo Kwibuka30 hari icyagarutse ku buryo Amerika yakomeje kwinangira ku gukoresha imvugo iboneye ijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasubije ko yagiranye ibiganiro byagutse na Bill Clinton hamwe n’itsinda yari ayoboye, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi n’ibindi, ndetse ko n’iki kibazo kiri mu byaganiriweho.