Igihugu cya Ukraine cyafunguye Ambasade yacyo i Kigali, uyu munsi ku wa kane tariki ya 18 Mata 2024. Ibihugu byombi bisanganywe amasezerano y’ubutwererane mu bya politiki byashyizeho umukono mu mwaka ushize.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clémentine Mukeka yahaye ikaze intumwa za Ukraine zaje gutaha iyo Ambasade i Kigali.
Mu ijambo rye yavuze ko u Rwanda ruha agaciro umubaro rufitanye na Ukraine kandi rwiteguye kurushaho gukorana n’icyo gihugu mu bihe biri imbere.
- Advertisement -
Madamu Mukeka yakomeje agira ati “gutangiza Ambasade si umuhango gusa, ni intambwe iganisha ku kongera ubushuti burangwa hagati yacu.”
U Rwanda na Ukraine bisanganywe umubano mu rwego rw’ubukungu.
- U Rwanda rwohereza muri Ukraine ikawa, icyayi ndetse n’amabuye y’agaciro. Ukraine yo yohereza i Kigali ibicuruzwa birimo amavuta yo kurya, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ifu, n’ibinyampeke.³
e n’ibindi.
Higiro Adolphe