UKRAINE yafunguye ambasade mu Rwanda

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Igihugu cya Ukraine cyafunguye Ambasade yacyo i Kigali, uyu munsi ku wa kane tariki ya 18 Mata 2024. Ibihugu byombi bisanganywe amasezerano y’ubutwererane mu bya politiki byashyizeho umukono mu mwaka ushize.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clémentine Mukeka yahaye ikaze intumwa za Ukraine zaje gutaha iyo Ambasade i Kigali.

Mu ijambo rye yavuze ko u Rwanda ruha agaciro umubaro rufitanye na Ukraine kandi rwiteguye kurushaho gukorana n’icyo gihugu mu bihe biri imbere.

Madamu Mukeka yakomeje agira ati “gutangiza Ambasade si umuhango gusa, ni intambwe iganisha ku kongera ubushuti burangwa hagati yacu.”

U Rwanda na Ukraine bisanganywe umubano mu rwego rw’ubukungu.

  1. U Rwanda rwohereza muri Ukraine ikawa, icyayi ndetse n’amabuye y’agaciro. Ukraine yo yohereza i Kigali ibicuruzwa birimo amavuta yo kurya, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ifu, n’ibinyampeke.³

e n’ibindi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:59 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe