Umubare munini w’abakandida bigenga – Bayobotse inzira ifunganye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Imibare itangwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora igaragaza uko abifuza kuba abakandida biyongera buri munsi irerekana ko ku munsi wa 4 wo kwakira ibyangombwa; abanyarwanda 7 bamaze gutanga ibyangombwa bifuza kuba abakandida bigenga ku mwanya w’abadepite mu nteko ishingamategeko.

Uretse umubare ukomeje kwiyongera w’abifuza kwinjira mu nyubako yo ku kimihurura bigenga, Komisiyo y’igihugu y’amatora iherutse gutangaza ko abantu 8 bifuje kuba abakandida Perezida bigenga.

Mu cyiciro cyihariye cy’abagore ho ubu abifuza kuba abakandida bararenga muri 80 bahatanira imyanya 24. Aha ariko ho birumvikana kuko buri wese ariyamamaza kandi agatorwa ku giti cye. Bitandukanye no ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no ku myanya y’abadepite aho abakandida bigenga bahangana n’imitwe ya Politiki.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa aherutse kubwira ikinyamakuru cya Leta ko umubare w’abatanga kandidatire urimo kwiyongera umunsi ku wundi, akabibonamo intambwe nziza muri demokarasi.

Biragoye ko umukandida wigenga yatsinda

Mu busesenguzi bwa Makuruki.rw dusanga umukandida wigenga bitapfa kumworohera gutsinda imitwe ya Politiki.

Kugira ngo umukandida wigenga yemererwe kwinjira mu nteko asabwa nibura kugira 5% by’amajwi. Aya ni nayo majwi fatizo ku mitwe ya Politiki kuba nibura yatsindira intebe imwe mu nteko ishingamategeko. Niba muri aya matora ateganijwe muri Nyakanga  NEC yaramaze gutangaza ko inteko itora igizwe n’abanyarwanda basaga 9,500,000, bivuze ko kugira ngo umukandida wigenga agere mu nteko bimusaba gutorwa n’abanyarwanda 475,000. Iri ni itegeko ryashyizwe ho mu 2003 ubwo inteko itora yari 4,000,000. Aha umukandida yasabwaga gutorwa n’abantu 200,000. Nta mu kandida wigenga wari wabasha kwinjira mu nteko ishingamategeko. Nta n’umukandida wigenga wari watorerwa kuyobora u Rwanda nka Perezida wa Repubulika.

Indi mpamvu dusanga kwinjira mu nteko wigenga bigoye ndetse bisa na bimwe Bibiliya yavuze byo kunyuza ingamiya mu izuru ry’urushinge, ni uko igihe cyonyine aba bakandida babona cyo kwimenyekanisha ku baturage ari igihe cyo kwiyamamaza gusa. Kwiyamamaza bizatangira taliki 22 Kamena 2024 bitangire Taliki 13 Nyakanga. Ni ibyumweru 3 bivuze ko kugira ngo uwiyamamaza nibura abe ageze mu gihugu hose hari uturere yajya ageramo ari tubiri ku munsi. Bityo aba bakandida bigenga kuba bagera kuri buri munyarwanda kandi babasha kumwumvisha imigabo n’imigambi yabo biragoranye.

Imitwe ya Politiki yo n’ubwo igihe cyo kwiyamamaza ari gito ariko iba isanzwe igaragara mu baturage ishaka abayoboke ndetse inimenyekanisha. Byinshi mu byo ishyira muri Manifesto ni ibitekerezo iba yakuye mu baturage biroroshye kwamamaza umutwe wa Politiki uwubwira abantu n’ubundi basanzwe barawutumye. Imitwe ya Politiki kandi isanzwe ihagarariwe mu turere twose, bivuze ko n’ubwo umukandida yahanyura agenda akabiyereka, ariko abamuhagarariye bagira umwanya uhagije wo gusigara bamwamamaza.

Kongera umubare w’abadepite no kugabanya amajwi asabwa uwigenga 

Mu mwaka wa 2021 ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ryasabye ko amajwi asabwa umukandida wigenga kugira ngo yinjire mu nteko ishingamategeko yakurwa kuri 5% akaba 2%. Iri shyaka kandi ryatangaje icyifuzo cyo kongera umubare w’abagize inteko ishingamategeko bakagera nibura ku 100.

Kongera abadepite ni icyifuzo cyazamuwe kandi n’ishyaka rihararanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD mu nteko rusange yo mu 2024. PSD ikavuga ko inteko ishingamategeko yatowe bwa mbere mu 2003 yagennye abadepite 80 bari bahagarariye abaturage Miliyoni hagati y’indwi n’umunani. Mu mboni za PSD ubu kuba abanyarwanda bageze hejuru ya Miliyoni 13 n’umubare w’ababahagarariye ukwiriye kwiyongera. PSD yifuje ko abadepite bakongerwa bakagera ku 120 bavuye kuri 80 naho abasenateri bakagera kuri 40 bavuye kuri 26.

Haba kongera umubare w’abagize inteko ishingamategeko haba no kugabanya umubare w’amajwi asabwa umukandida w’igenga ni ibyifuzo. Kugeza ubu nta mpinduka zari zaba ku Itegekonshinga ribigena uko byahoze mu 2017.

Umutwe w’Abadepite ugizwe n’Abadepite 80 barimo 53 batorwa binyuze mu matora rusange ataziguye akorwa mu ibanga, hari kandi 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imiyoborere y’Igihugu; n’abandi 2 batorwa n’Inama y’Igihugu y’urubyiruko; n’undi 1 utorwa n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:49 am, Jul 27, 2024
temperature icon 24°C
scattered clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe