Maj. Gen Zepherin Mamadou yageze mu Rwanda kuri uyu wa mbere Aho yakiriwe ndetse agirana ibiganiro n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique, Maj Gen Zépherin Mamadou , yasuye icyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda, ahabwa ikaze n’Umugaba w’Ingabo, Gen Mubarakh Muganga, baganira ku kwagura umubano n’imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Maj Gen Zépherin Mamadou uri mu ruzinduko mu Rwanda kandi yanahuye na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda. Bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu gucunga umutekano.
Imyaka igiye kuzura ari 10 Ingabo z’u Rwanda zigeze muri Repubulika ya Centrafrica mu bikorwa byo kubungabunga umutekano. Icyiciro cya mbere cy’abasirikare ba RDF cyageze muri Centrafrica mu mwaka wa 2014 mu butumwa bwari ubw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, MISCA.
Mu 2020, u Rwanda rwohereje muri Centrafrique izindi ngaho binyuze mu masezerano hagati y’ibihugu.