Umuganga wa Perezida Joe Biden yamaganye raporo ya paji esheshatu iherutse kugaragaza ko uyu mukambwe w’imyaka 81 arwaye bityo atagifite ubushobozi bwo kuyobora igihugu, avuga ko ameze neza kandi inshingano ze azakomeza kuzisohoza uko yabyiyemeje.
Ni nyuma yo kumukorera ibizamini by’ubuzima mbere yo gutangira urugendo rumuganisha kwiyamamariza manda ya kabiri. Muganga wa Biden witwa Dr. Kevin O’Connor, yanditse ko ‘ameze neza kandi ibizamini yakorewe byerekana ko nta bibazo bidasanzwe afite, bityo afite ubushobozi bwo gukomeza gukora inshingano ze’.
Ubwanditsi