Umuganura wahujwe no kwishimira ibyagezweho mu myaka 30

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

I Mukarange mu karere ka Kayonza niho habereye ibirori byo kwizihiza Umuganura wa 2024. Muri aka karere abaturage barishimira iterambere bamaze kugera ho mu myaka 30 ishize.

Ibyo abaturage ba Mukarange bishimira bagezeho birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubuzima, serivisi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu byo abanyarwanda bishimira harimo kunga ubumwe, kwimakaza umurimo no gukunda Igihugu.

- Advertisement -

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira’.  I Kayonza abaturage benshi by’umwihariko abaje kumurika umusaruro bejeje muri uyu mwaka ushize. Hari kandi inka z’inyambo zihagarariye umuco nyarwanda.

Inyambo ziri mu zimurikwa mu muganura I Mukarange

Ibyo bishimira bagezeho birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubuzima, serivisi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Inteko nyarwanda y’umuco n’ururimi ivuga ko Umuganura ari imwe mu nkingi ikomeye mu muco nyarwanda. Uretse I Kayonza Kandi hirya no hino mu gihugu umunsi w’umuganura urizihizwa mu turere twose tw’igihugu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:17 pm, Oct 18, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1012 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe