Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyerekanye ko 99% by’abagore batwite banafite virusi itera SIDA ari bo bafata imiti mu rwego rwo kwirinda ko bakwanduza abana bazabyara.
RBC iravuga ko birumvikana impamvu umugore 1% adafata iyi miti kandi itanga amahirwe yo kubyara umwana muzima.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko muri 2010 hari abana 11% banduzwaga n’ababyeyi babo ariko ubu kubera imbaraga zashyizwemo bari munsi ya 2% intego nuko zifuzwa ko nta mwana numwe uvuka yanduye.
- Advertisement -
Imibare y’umwaka wa 2023 igaragaza ko ku isi yose abantu basaga miliyoni 38 bafite virusi itera SIDA , muri bo miliyoni zisaga 36, ni abantu bakuru naho miliyoni imwe n’ibihumbi 700 ni abari munsi y’imyaka 15.
Umwanditsi Mukuru