Minisiteri y’ibikorwaremezo yatangaje ko umuhanda Giporoso-Masaka ugiye kwagurwa ukagira ibisate bine, mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’imodoka ukunze kugaragara muri uyu muhanda.
Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko mu kunoza serivisi zo gutwara abantu hari kongerwa za bisi ari na ko hagurwa imihanda ishobora gukoreshwa.
Ati “Umuhanda uva Masaka ujya Giporoso, bigaragara ko ari umuhanda muto ugereranyije n’imodoka ziwugendamo tukaba dufite amahirwe ko uyu mwaka uzatangira kwagurwa ukagira ibisate bine, turizera ko bizagabanya kuko abantu bari hariya bafite ibibazo bikomeye by’imihanda turabibona buri munsi”.
Mu Mujyi wa Kigali hakozwe indi mihanda ishobora kwifashishwa cyane cyane n’abatwara imodoka zabo, irimo iri Kacyiru, uw’ahazwi nko mu Myembe mu Murenge wa Kimihurura, uwa Sonatube ujya Sahara ukagera Niboye n’iyindi.
Leta y’u Rwanda ivuga ko uyu muhanda uzatwara miliyoni 30 $ asigaye akazakoreshwa mu bindi mu yindi mishinga.