Umunyanigeria yaciye agahigo ko kubuguza amasaha 58

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umunya Nigeria Tunde Onakayo yanditse amateka mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku isi nyuma yo kumara amasaha 58 akina ikibuguzo cyizwi nka “Chess” I New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Tunde yicaye imbere ya Chess kuva kuwa Gatatu Taliki 17 Mata I saa yine za mu Gitondo (10:00 AM) guhera ubwo yakinnye n’umunyamerika wa mbere mu mukino wa Chess witwa Shawn Martinez kugeza ku mugoroba wo kuwa Gatanu I saa mbiri z’ijoro (8:00 PM).

Tunde akuyeho agahigo k’abanya Norvege Hallvard Haug Flatebø na Sjur Ferkingstad, bo bari barabashije gukina uyu mukino amasaha 56 iminota 9 n’amasegonda 37.

Uyu munya Nigeria ufite imyaka 29 y’amavuko avuga ko yizeye gukusanya akayabo ka Miliyoni y’amadorali ya Amerika akayashora muri Afurika mu bikorwa byo gufasha abana kubona uburezi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:33 pm, May 28, 2024
temperature icon 26°C
light rain
Humidity 50 %
Pressure 1020 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:56 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe