#Umushyikirano19: Impanuro za Perezida Kagame ku rubyiruko

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko bagomba kumva uburemere bw’inshingano bafite zo kwiyubaka, kubaka imiryango yabo n’igihugu kandi ntawe bakwiye gusaba imbabazi zo kuba abo bagomba kuba bo.

Mu ijambo rifungura inama y’Umushyikirano ya 19, Perezida Kagame yavuze ko uyu ari umwaka wa 30 kandi igihe gishize kirimo Jenoside yakorewe Abatutsi no guhinduka kw’igihugu gitandukanye n’ayo mateka yaba mu buzima bw’abantu, imibereho n’imiterere y’igihugu.

Yavuze ko Abanyarwanda bafite imyaka 30 n’abafite munsi yayo ari benshi cyane ku buryo Igihugu kibatezeho guhindura ubuzima bwacyo biturutse mu uko barezwe mu miryango n’uko barezwe n’igihugu muri politiki.

Ati “Byose rero biri kuri bo, imyifatire yabo, imyumvire y’inshingano bafite no kumva ko Igihugu ari bo kireba mu myaka yindi 30 iri imbere yacu, bafite uruhare runini mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda kurusha ndetse uko twebwe twabigenje.”

Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rufite ibyo rugomba kurwanya  mbere na mbere ibihereye ku mateka n’ibyo abanyarwanda basangira n’abandi hanze y’igihugu birimo imico mibi, politiki mbi.

Ati “Mugomba kumva uburemere bw’inshingano zanyu nk’abanyagihugu nk’abantu bakwiriye kuba abantu bazima biyubaka, bakubaka imiryango yabo bakubaka n’igihugu”.

“Ni inde utarize isomo muri ibi, ko urwanira uharanira kuba uwo ushaka kuba cyangwa uwo uri we, nta wundi ukwiriye kuba abiguha. Ntawe uhari. Biriya bindi bibashuka ni nk’ikinya. Iyo baguteye ikinya, ngo utababara, iyo gishize, ugaruka aho wari uri.”

“Ibi bindi byose muba mubamo, babarata namwe mukumva ko muri ibitangaza cyangwa se mukiga imico yabo, bakababwira ngo mwe nta ndangagaciro mufite, izihe ndangagaciro? Hari ibintu bigenewe igice kimwe cy’Isi abandi bo bagahabwa indangagaciro ngo bamire bunguri? Ibyo koko murabyizera?”

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:22 am, Jul 27, 2024
temperature icon 16°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe