Umusifuzi yareze Star Times kubwo gukoresha amashusho ye

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umusifuzi wo mu kiciro cya mbere, Dushimimana Eric, yareze mu rukiko ikigo Star Times cyasinyanye na Ferwafa amasezerano yo kwerekana shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru.

Iki kirego cyatangiye mu kwa 12 kwa 2021, Dushimimana aregera urukiko rw’ibanze ko Star times yamucuruje mu nyungu zayo nta burenganzira imusabye.

Yaregeraga amashusho ye yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Star times yavuye kuri televiziyo ya Magic ibarizwa mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, yari ifite uburenganzira bwo kwerekana shampiyona.

Ayo mashusho ari mu kirango cya Magic TV agaragaza uyu musifuzi n’ifirimbi mu kanwa , areba ku isaha, ariko inyuma ye ( background) harahinduwe.

Ibi nibyo byagendeweho Dushimimana arega kuko ntaho bigaragara ko ari mu kibuga, ko inyuma ye hari abafana, bigahinduka amakosa yo kumucuruza, kuko hatakoreshejwe amashusho y’umwimerere.

Mu kwezi kwa 6 kwa 2022, urukiko rwategetse Star Times kwishyura uyu musifuzi asaga miliyoni 4 z’amanyarwanda, nkuko uwatanze amakuru utifuje ko imyirondoro ye itangazwa abivuga.

Star times yahise ijuririra iki cyemezo mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi.

Mu kwa 11 kwa 2023, uru rukiko rwanzuye ko ubujurire bwa Star times nta shingiro bufite, ruyitegeka kwishyura.

Amakuru agera kuri Makuruki avuga ko hamaze no gutezwa cachet mpuruza yo kwishyuza iki kigo.

Dushimimana Eric na Star Times ntibaragira icyo bavuga kuri iki kibazo.

Umusifuzi Dushimimana yasubije iki kinyamakuru ati ” ntacyo navuga kuri ibyo bintu, ubundi se mwabikuyehe?”

Star times imaze amezi make isinyanye na Ferwafa kwerekana imikino ya shampiyona, yatangiye gushaka uko inzego mu mupira zayingingira uyu musifuzi agaca inkoni izamba, ariko byarananiranye. Izi nzego harimo RBA bafatanya mu kwerekana shampiyona binyuze kuri Magic, Rwanda premier league na Ferwafa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:05 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe