Umusirikare wa RDC yarasiwe mu Rwanda abandi babiri bafatwa mpiri

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko zarashe umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wavogereye ubutaka bw’u Rwanda, zikanafata mpiri abandi babiri.

Itangazo rya RDF rivuga ko ahagana saa saba z’igicuku cyo kuri uyu wa Kabiri abasirikare batatu ba RDC bambutse bakinjira mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko bahagaritswe umwe wari witwaje imbunda arwanya inzego z’umutekano araraswa arapfa.

Aba basirikare bambukiye  mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko, mu mudugudu wa Isangano.

Abasirikare ba RDC bafashwe n’abasirikare ba RDF bari ku burinzi bafatanyije n’Irondo ni Sgt Asman Mupenda Termite w’imyaka 30 na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28. Uwarashwe ntihatangajwe amazina ye.

Bafatanywe imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47 udusanduku tune tw’amasasu  twarimo amasasu  105 n’ikote rimwe ridatoborwa n’amasasu, banafatanwa amasashi yarimo urumogi.

Iri tangazo rizoza rivuga ko nta musirikare cyangwa  umuturage w’u Rwanda wahagiriye ikibazo kandi ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyateye aba basirikare ba RDC kwinjira mu Rwanda.

Muri Werurwe umwaka ushize nabwo umusirikare wa RDC yinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko araraswa ahasiga ubuzima.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:49 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe