Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko zarashe umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wavogereye ubutaka bw’u Rwanda, zikanafata mpiri abandi babiri.
Itangazo rya RDF rivuga ko ahagana saa saba z’igicuku cyo kuri uyu wa Kabiri abasirikare batatu ba RDC bambutse bakinjira mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko bahagaritswe umwe wari witwaje imbunda arwanya inzego z’umutekano araraswa arapfa.
Aba basirikare bambukiye mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko, mu mudugudu wa Isangano.
Abasirikare ba RDC bafashwe n’abasirikare ba RDF bari ku burinzi bafatanyije n’Irondo ni Sgt Asman Mupenda Termite w’imyaka 30 na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28. Uwarashwe ntihatangajwe amazina ye.
Bafatanywe imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK-47 udusanduku tune tw’amasasu twarimo amasasu 105 n’ikote rimwe ridatoborwa n’amasasu, banafatanwa amasashi yarimo urumogi.
Iri tangazo rizoza rivuga ko nta musirikare cyangwa umuturage w’u Rwanda wahagiriye ikibazo kandi ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyateye aba basirikare ba RDC kwinjira mu Rwanda.
Muri Werurwe umwaka ushize nabwo umusirikare wa RDC yinjiye mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko araraswa ahasiga ubuzima.