Kuva tariki ya 05 kugeza ku ya 07 Mata 2024, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryira ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Madam Audrey Azoulay, azaba ari mu Rwanda mu kwifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Madam Azoulay azagira umwanya wo kuganiriza abantu batandukanye abagezaho gahunda z’ishami ayoboye zirebana no kwigisha abakiri bato ibyaranze amateka ashaririye y’ibihe byatambutse mu Rwanda.
Azatanga ibyo biganiro nyuma yaho muri Nzeri umwaka ushize, inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyizwe mu murage w’Isi usanzwe ucungwa na UNESCO, izo nzibutso ni urwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi ndetse n’urwa Nyamata.
Ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikaba bimaze kwemezwa ko hari n’abandi ba Perezida b’Afrika ndetse n’abandi bayobozi bakuru bazaba bahagarariye ibihugu byabo mu mpande z’Isi zitandukanye, harimo n’abahagarariye imiryango itandukanye bazabyitabira, nka Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, Visi Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Tcheque, Petr Fiala, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Hadja Lahbib, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné, ndetse Charles Michel, uzaba ahari nka Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), n’abandi.