Umwaka w’abashyitsi: Inama n’ibirori 10 byinjirije u Rwanda akayabo muri 2023  

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Burya koko urugo ni urugendwa! Umwaka wa 2023 washimangiye ko u Rwanda ari urugo rugendwa kandi rwizihira abashyitsi baba abarusura baje kuruhuka cyangwa se bitabiriye inama n’ibikorwa bitandukanye biruberamo, bikarwinjiriza amadevize menshi.

Umunsi ku wundi abategura inama n’ibikorwa bitandukanye bakomeje kubenguka u Rwanda kubera uburyo rwakira neza abashyitsi, umutekano n’ibikorwaremezo biri ku rwego rwifuzwa.

Uwavuga ko umwaka wa 2023 wabaye umwaka w’abashyitsi ntiyaba abeshye kuko u Rwanda rwinjije miliyoni 91 z’amadolari mu bukerarugendo bushingiye ku nama.

Ni amateka yanditswe kuko ari ubwa mbere igihugu cyakwinjiza aka kayabo. Mu 2022 inama zari zinjirije u Rwanda miliyoni 64$.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida Kagame yavuze ko ari umwaka wasize Abanyarwanda bishimira iterambere igihugu gikomeje kugeraho kuko abantu baturutse hirya no hino ku Isi hose, bakomeje kuza mu Rwanda mu nama n’ibindi birori bikomeye.

Yatanze urugero ku marushanwa ya BAL, inama zikomeye nka Women Deliver, Giants of Africa ndetse n’igitaramo cya Global Citizen.

Ati “Kwakira ibi birori bitanga amafaranga n’akazi mu Banyarwanda, bigateza igihugu imbere.”

Makuruki yasubije amaso inyuma ikusanya ibirori n’inama zikomeye zakiriwe n’u Rwanda umwaka ushize.

 Inteko rusange ya FIFA

Iyi nteko rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ya 73 yabereye mu Rwanda muri Werurwe 2023. Yitabiriwe n’abarenga 2,000 inatorerwa mo umuyobozi wa FIFA, Giani Infantino, wongewe indi manda.

Ni inama yari ihanzwe amaso n’Isi yose yabereye muri BK Arena, inzu imaze kwandika izina mu kwakira inama, imikino n’ibitaramo bikomeye mu karere. Iyi nama ya FIFA yinjirije u Rwanda agera kuri miliyari 10 Frw.

Imikino ya BAL

Iyi mikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) ibera mu Rwanda kuva mu 2021; ni kimwe mu birori bibera  mu mujyi wa Kigali ugasusuruka kuko byitabirwa n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku isi biganjemo abo ku mugabane wa Afurika.

BAL yongeye kandi kubera mu Rwanda muri Gicurasi 2023. Igikombe cyegukanwe n’ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri.

Umwaka ushize RDB yatangaje ko mu myaka ibiri ya mbere u Rwanda rwakiriyemo imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL), rwungutsemo miliyoni $9.

Kwita Izina

Muri uyu mwaka wa 2024 u Rwanda ruzizihiza imyaka 20 ibirori byo kwita izina ingagi bimaze. Ibi birori bihuruza imbaga n’ibyamamare bitandukanye ku isi birimo abafite uruhare mu kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda muri gahunda ya VISIT RWANDA.

Ni kimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo bufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda kuko bwinjirije u Rwanda miliyoni $247, asaga miliyari 290 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023.

Inama mpuzamahanga ya “Women Deliver”

Iyi nama yari ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika isuzuma aho isi igeze iha umugore ijambo muri gahunda z’iterambere. Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 6,000 yabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2023.

Iserukiramuco rya Giants of Africa

Iri serukiramuco ryiswe Giants of Africa ritegurwa n’umuryango wa Giants of Africa ryabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2023 rigamije kuzamura impano z’urubyiruko rwa Afurika mu mukino wa Basketball.

Iry’umwaka wa 2023 ryitabiriwe n’urubyiruko rusaga 250 rwaturutse mu bihugu 16 bya Afurika.

 Inama mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa “Mobile World Congress”

Iyi nama mpuzamahanga yebereye i Kigali mu Ukwakira 2023 yitabiriwe n’abantu batandukanye bafite ubunararibonye mu bijyanye n’itumanaho rigendanwa, baturutse hirya no hino ku migabane igize Isi.  Yanitabiriwe na Reed Hastings uri mu bashinze urubuga rugurishirizwaho sinema, Netflix.

Ibihembo bya Trace Awards

Ibi bihembo byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu Ukwakira kwa 2023. Ibi ni ibirori bishimira abanyamuziki b’abanyafurika bitwaye neza, byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye muri Muzika nyafurika.

Byanatambukijwe kuri shene za televiziyo zisaga 22 z’Ikigo cya Trace Group cyizihizaga imyaka 20.

Byitabiriwe n’abahanzi bakomeye nka Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema, Nomcebo Zikode wamamaye mu ndirimbo Jerusalema, Umuraperi Plutónio wo muri Portugal, Jux wo muri Tanzania n’abandi.

Ihuriro rya World Travel & Tourism Council –WTTC

Inteko rusange ya 23 y’ihuriro rya WTTC yebereye mu Rwanda mu Ugushyingo 2023 yitabirwa n’abarenga 1000 baturutse mu bihugu 45. Biga ku hazaza h’urwego rw’ubukerarugendo ku isi.

Muri iyi nama hatangarijwemo ko mu myaka 10 iri imbere urwego rw’ubukerarugendo ruzaba rwinjiza miliyari $15.000 zingana na 11,6% by’ubukungu bw’Isi yose.

Ibirori byo gutanga ibihembo bya TIME100

Uyu ni umuhango uhuza abantu 100 bavugarikumvikana ndetse n’ibihembo bitangwa ku bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego rwa Afrika bizwi nka TIME100 SUMMIT and Impact Awards Africa. Bwa mbere ibi birori nabyo byebereye mu Rwanda mu Ugushyingo 2024.

Ibitaramo by’umuziki bya Move Africa  

Ibi birori bya muzika byiswe Move Afrika bitegurwa n’umuryango Global Citizen biteganijwe ko bizazenguruka ibihugu bya Africa, nabyo byahereye I Kigali mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2023 mu Kuboza.

Muri rusange u Rwanda umwaka wa 2023 wabaye umwaka rwakiriyemo inama n’ibirori mpuzamahanga birenze uyu mubare tubabwiye.

Uyu mwaka wa 2024 urimo ibindi bikorwa n’inama nyinshi. Ntawasiga Amatora y’umukuru w’igihugu, Kwita izina 20, igikombe cy’isi cy’abakanyujijeho muri ruhago …. nta gushidikanya ko Kigali ari amahitamo meza y’ibindi birori mpuzamahanga bitegurwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:03 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1020 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe