Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda, Perezida Paul Kagame akaba yamushimiye uba yasuye u Rwanda, anashimangira ko ibihugu byombi bisangiye byinshi birimo n’indangagaciro mu iterambere.
Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024, avuga ko yashimishijwe no guha ikaze mu Rwanda, Umwami wa Jordanie.
Umwami Abdullah II wa Jordanie yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, ndetse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko yashimishijwe no guha ikaze Nyiricyubahiro Umwami Abdullah II, ndetse kandi ko amushimira ku bw’uruzinduko rwe mu Rwanda.
Yagize ati “Urakoze muvandimwe wanjye Nyiricyubahiro Abdullah II. Nashimishijwe no kubaha ikaze mu Rwanda kandi turabashimira ku bw’uruzinduko rwanyu.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n’Ubwami bwa Hashemite bwa Jordanie bisangiye indangagaciro n’ibyifuzo byo kugera ku iterambere byose bishingiye ku mahoro, ubutabera n’umutekano.