Umwenda Guverinoma ifitiye abatwara abagenzi

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda ibereyemo umwenda wa miliyari 30Frw, abafite ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo politiki nshya yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu.

Minisitiri Dr Ndagijimana Ati ‘‘Ibirarane birahari kandi nk’uko byasobanuwe, ubundi nkunganire yakagombye kuba yarahagaze muri Covid-19. Hari igice cya kabiri cyabyo cyamaze kwishyurwa kandi twaganiriye n’abakora uwo mwuga wo gutwara abantu ko n’igice cy’asigaye, leta yiteguye kucyishyura vuba kugira ngo turangize iki kibazo mu buryo bwa burundu.’’

Muri politiki nshya ivuguruye, Guverinoma kandi yatangaje ko guhera tariki 16 Werurwe 2024, izakuraho nkunganire yajyaga mu kwishyurira itike y’urugendo, abantu batega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ku rundi ruhande ariko, iyo nkunganire yajyaga mu kwishyurira umuntu itike y’urugendo izagumaho ariko ishyirwe mu kunganira ibijyanye n’ibikomoka kuri peteroli.

Minisitiri Jimmy Gasore yavuze ko iyo Nkunganire yakuweho kuko ibihe yari yashyiriweho by’icyorezo cya Covid-19 byarangiye, ku buryo ubukungu bw’abantu bwatangiye kuzamuka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko abantu n’ibigo 18 bahawe imihanda irimo imishya yo gutangiramo serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali. Hashyizweho imihora irindwi izo modoka zizajya zikoreramo hagendewe kuri gare zitandukanye ziri mu mujyi wa Kigali.

Ni imihanda yagabanyijwe mu byerekezo bitandukanye, aho byahawe abantu n’ibigo bitandukanye kugira ngo bijye bitwara abagenzi.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko abagenzi batega imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali batazongera kwishyura Internet kubera ko mbere ku mafaranga bishyuraga habaga hariho aya Internet.

Ati “Kubera ko igiciro umuntu yishyura gisa nk’aho hari akiyongereyeho, Internet yavanweho ndetse n’umusoro usanzwe waragabanyijwe ugera kuri 0,3%.”

Ubusanzwe abagenzi bo mu Mujyi wa Kigali bishyuraga 10 Frw ya internet yo muri bisi. Ni ukuvuga ko ku mafaranga, buri mugenzi yishyuraga uko akoze urugendo, habaga hariho 10Frw ya Internet.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *