UNECA igiye guteza imbere ubuhinzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Komisiyo y’umuryango w’abibumbye yita kuniterrambere rya Afurika (UNECA) yinjiye mu bufatanye na Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo gufasha ubuhinzi mu mishinga migari y’ubuhinzi irimo Gabiro Agribusiness Hub na Gako Beef Farm.

Iyi ni imwe mu ngingo zagarutsweho mu biganiro byahuje Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard n’umuyobozi wa UNECA Amb. Claver Gatete kuri uyu wa mbere taliki 10 Kamena 2024.

Mu butumwa umuyobozi wa UNECA yatangaje nyuma y’ibiganiro na Ministiri w’intebe Dr Ngirente yagaragaje ko hasanzwe hari imikoranire n’u Rwanda ariko ko hakenewe kongera inzego bafatanya mo n’u Rwanda.

Amb. Gatete yavuze ko hari inzego 4 z’ingenzi UNECA yifuza gufasha u Rwanda guteza imbere. Izi zirimo umushinga wo guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga inyama wa Gako uri ku buso bwa Hegitari 6,000.

Urwego rwa kabiri rurimo itunganywa ry’indodo n’ubudozi ahagaragara icyuho mu bushobozi bw’uruhererekane rwo gutunganya indodo.

Uretse Gako Kandi Amb. Gatete yagaragaje ko UNECA igiye gufasha mu gushyira mu bikorwa umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub. Umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bugamije isoko.

Urwego rwa Kane UNECA ivuga ko yiteguye gufasha mo u Rwanda ni urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Aha Mbasaderi Gatete yavuze ko UNECA ishima uburyo u Rwanda rwashyize ho bwo kugaragaza aho amabuye y’agaciro aturuka ndetse n’ingamba zashyizwe ho zo gufasha mu kuyongerera agaciro. Akavuga ko Komisiyo ahagarariye yifuza guhindura u Rwanda ihuriro ry’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abayatunganya muri Afurika. Umwaka ushize u Rwanda rwagurishije amabuye y’agaciro afite agaciro karenze Miliyari 1 y’amadorali ya Amerika.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:31 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe