Perezida Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko kugira uburenganzira ndetse n’umutekano ari ibintu bemerewe ndetse ko uzashaka kubibavutse bizahinduka ibindi.
Yabivugiye mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, aho yabibukije ko bakwiye guharanira uburenganzira bwabo kuko hari abatifuza kububaha.
Yavuze ko muri rusange abanyarwanda nabo bakwiye guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo.”
Ati “Iyo bigeze ku burenganzira no kubuharanira ndabanza kwibutsa abagore guharanira uburenganzira bwabo bw’umwihariko ariko ndanibutsa na buri munyarwanda ko uburenganzira ntawe ugomba gutegereza ko abuguha, Ugomba guhaguruka ukabuharanira ukabwiha ndetse byagera aho bigomba guhinduka ibindi bikaba n’ibindi.”
Umukuru w’igihugu yunzemo ati”Ibi ndabivugira muri rusange uburenganzira, umutekano by’u Rwanda tutagomba kugira undi tubisaba, oya! urabiduha ku neza cyangwa kubyo ntavuze. Kuri icyongicyo ibyo murabyumva.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri ku isonga mu kubahiriza uburenganzira bw’umugore kandi byatanze umusaruro kuko uruhare rwabo mu iterambere ari rwinshi.