Urabiduha ku neza cyangwa kubyo ntavuze: Perezida Kagame avuga ku mutekano w’u Rwanda 

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko kugira uburenganzira ndetse n’umutekano  ari ibintu bemerewe ndetse ko uzashaka kubibavutse bizahinduka ibindi.

Yabivugiye mu muhango wo kwizihiza  umunsi mpuzamahanga w’abagore, aho yabibukije ko bakwiye guharanira uburenganzira bwabo kuko hari abatifuza kububaha.

Yavuze ko muri rusange abanyarwanda nabo bakwiye guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo.”

Ati “Iyo bigeze ku burenganzira no kubuharanira ndabanza kwibutsa abagore guharanira uburenganzira bwabo bw’umwihariko ariko ndanibutsa na buri munyarwanda ko uburenganzira ntawe ugomba gutegereza ko abuguha, Ugomba guhaguruka ukabuharanira ukabwiha ndetse byagera aho bigomba guhinduka ibindi bikaba n’ibindi.”

Umukuru w’igihugu yunzemo ati”Ibi ndabivugira muri rusange uburenganzira, umutekano  by’u Rwanda tutagomba kugira undi tubisaba, oya! urabiduha ku neza cyangwa kubyo ntavuze. Kuri icyongicyo ibyo murabyumva.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri ku isonga mu kubahiriza uburenganzira bw’umugore kandi byatanze umusaruro kuko uruhare rwabo mu iterambere ari rwinshi.

 

 

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:23 am, May 20, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 68 %
Pressure 1010 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe