Urujijo ku bacungagereza bivugwa ko bafunzwe bari kwiyicisha inzara

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Amakuru atangwa na bamwe mu bacungagereza n’abayobozi babo aremeza ko hari abacungagereza bafungiye mu kigo gishinzwe imyitwarire y’abacungagereza. Ubu batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko bamaze amezi 5 bafungiye ubusa.

Abacungagereza batandukanye bahaye Ijwi rya Amerika amakuru baravuga ko kuva kuwa 05 taliki 19 Mata aba bafunzwe batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara. Aho bafungiye aha ni naho hasanzwe habera amahugurwa n’imyitozo y’abacungagereza I Rwamagana.

Aya makuru yatangiye kuvugwa mu kwezi kwa 03 uyu mwaka akomotse mu rubanza rw’abahoze bayobora Gereza ya Nyakiriba mu karere ka Rubavu. Abacungagereza bagenzi babo badafunze bakomeje kumvikana batabaza. Umwe mu baganiriye n’ijwi rya Amerika yagize ati “Wakabaye ujya hariya hari ikintu uregwa gifatika, nanjye ndi umwe mu bayobozi, buriya umuntu yafungwa ariko gufungwa uzira ubusa noneho ukamara igihe kinini nka kiriya, barimo abafite Ingo, bafite abagore, bafite ama credit ya Bank, hari ho ababyaye abagabo babo bafunze, hari abagiye mu bitaro abagabo babo bafunze, hari uwavanye mo inda banze kumutwara kwa muganga ngo adahura n’itangazamakuru, muri macye ntabwo twishimiye uburyo dufashwe.” 

Icyo aba bacungagereza bivugwa ko bafunzwe bazira ngo ni ubucuti bwihariye n’abagororwa. Hari amakuru avuga ko 20 muribo bazagezwa mu nkiko.

RCS ntiyemera ibivugwa, Umuvugizi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa Madame Therese Kubwimana ahakana aya makuru agira ati “Ayo makuru ntabwo ari ukuri ntabwo abantu bafunze. Ujye muri records zacu ubaze neza nta mukozi wacu ufunzwe uri mo I Rwamagana”. 

Hari umwe mu batangabuhamya baganiriye n’ijwi rya Amerika, yemeza ko umugabo we w’umucungagereza afunzwe muri aba. Uyu mubyeyi yemeza ko aherukana n’umugabo we mu kwezi kwa 12. Avuga ko baba abana baba abagore ngo bose barumiwe ati “abagabo bagiye, bagiye gushaka akazi ariko twarababuze”. 

Hari amakuru avuga ko mu mpera y’icyumweru gishize ngo umukuru wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba yageze kuri aba bacungagereza bafunzwe akabaganiriza. Ni nyuma y’amakuru avuga ko batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara. Aya makuru ariko nayo umuvugizi wa RCS arayahakana akemeza ko habaye hari ikibazo mu rwego avugira ngo cyakemurwa n’ubuyobozi bwarwo. Ndetse ngo Police ibaye yabasuye nk’urwego rw’umurekano nabwo byasaba ko iba yatumiwe n’ubuyobozi bwa RCS.

Amakuru avuga ko aba bacungagereza bafunzwe bose hamwe ngo bagera ku 135. Barimo abakoreraga ku magereza atandukanye yo hirya no hino mu gihugu ndetse n’abayobozi babo. Abigaragambya bakavuga ko bazahagarika iyi myigaragambyo babonye umuyobozi mukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda bakamugeza ho akarengane kabo RCS.

Hari amakuru ava mu bacungagereza badafunze barimo abo ku cyicaro avuga ko umuyobozi mukuru wungirije w’urwego rw’abacungagereza Madame Rose Muhisoni ari we ufite uruhare mu ifatwa nabi ry’abacungagereza. Ndetse ngo hari n’ibyemezo byagiye bifatwa n’umuyobozi umukuriye uyu wungirije akabivuguruza.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:02 pm, May 3, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 54 %
Pressure 1017 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe