Urutonde rw’impamyabushobozi z’icyubahiro Perezida Kagame amaze guhabwa

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Kuva mu mwaka wa 2012, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiye ahabwa impamyabushobozi z’icyubahiro zo ku rwego rwa Dogiteri (Honorary doctorate). Muri izi harimo izo yahawe n’amashuri makuru azwi ku rwego mpuzamahanga, hari n’izo yahawe n’ibigo bitanga ubumenyi butandukanye.

Uhawe bene iyi mpamyabushobozi y’icyubahiro ntaba ahawe ububasha bwo kuba yayikoresha nk’icyangombwa, gusa ni icyubahiro ndetse n’ijambo rikomeye mu muryango w’abanyuze muri izi kaminuza.

Mu 2012, Perezida Kagame yahawe na Kaminuza yo muri Turukiya yitwa Fatih impamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro kubera umusanzu utangwa n’u Rwanda mu guteza imbere ububanyi n’amahanga ndetse n’iterambere rumaze kugeraho.

Perezida Kagame yambitswe umwenda ujyanye nuwo muhango, maze ashyikirizwa iryo shimwe.

Mu ijambo rye, Umukuru w’igihugu yashimiye ubuyobozi bw’iyo kaminuza ku bw’iryo shimwe bamushikirije. Yakomeje avuga ko rigaragaza imbaraga z’Abanyarwanda mu guharanira umutekano, amahoro n’ubumwe.

Kaminuza ya Fatih yatangijwe mu mwaka w’1996, ikaba yigisha amasomo atandukanye arimo ay’ubuvuzi, uburezi, ubushakashatsi, siyansi, ikoranabuhanga n’ibindi. Ubu ifite ishami rigezweho ry’ubushakashatsi rigizwe na laboratwari 170. Yigisha mu giturukiya n’icyongereza.

Muri uyu mwaka wa 2012 kandi, Perezida Kagame yahawe impamyabushobozi y’ikirenga y’icyubahiro mu ndimi na Kaminuza ya William Pen yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Aha, by’umwihariko yashimiwe uruhare mu kwimakaza uburenganzira bwa muntu no gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’iyi Kaminuza, Dr Ann M Fields agaruka ku mateka y’ubuyobozi bwa Perezida Kagame, yagaragaje ko ari Umuyobozi w’indashyikirwa kuva ku buyobozi bw’umuryango wa FPR Inkotanyi, agaruka ku mateka yo guhagarika jenoside yakorewe A,batutsi ndetse agaruka ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Perezida Kagame yavuze ko indangagaciro zirimo uburezi budaheza, intumbero ndetse n’ubudatsimburwa u Rwanda rubisangiye na Kaminuza ya William Pen.

Taliki 2 Nyakanga 2016 Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko (Honorary Doctors of Laws, Honoris Causa) yahawe na Kaminuza ya Bahir Dar. Niwe mukuru w’igihugu wa mbere wahawe iyi mpamyabushobozi akiri ku buyobozi.

Perezida Paul Kagame yashyikirijwe iyo mpamyabushobozi y’icyubahiro na Perezida wa Ethiopia Mulatu Teshome kubera uruhare yagize mu guteza imbere u Rwanda, ndetse no kuba ijwi ry’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu ku mugabane wa Afurika

Mu mwaka wa 2023, Umuyobozi w’umuryango Conacce Chaplains uharanira amahoro ku Isi, General Carlos Arroba Gaibor, yahaye Perezida Paul Kagame impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro kubera uruhare yagize mu gushakira amahoro u Rwanda n’ibindi bihugu bitandukanye.

Dr Kamdem watanze iyi mpamyabushobozi icyo gihe yafashe ijambo agira ati “General Carlos, arebye imirimo y’indashyikirwa ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, yamwoherereje impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro yaturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yari iriho umukono wa Noteri wo muri US, muri Leta ya Washington. Hariho kandi n’ikirango cya CPI, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, kugira ngo bishimangire ubuziranenge bwayo.”

Uretse impamyabushobozi z’ikirenga zahawe Perezida Kagame kandi, mu 2009 yahawe igihembo cya Clinton Global citizen Award cy’abashyirwa ku rutonde rw’ikinyamakuru The times Magazine rw’abantu 100 bavuga rikumvikana ku isi. Perezida Kagame kandi yanahawe igihembo kizwi nka Lifetime Leadership Award , yagihawe n’abagore b’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yahawe Kandi ibihembo birimo African Gender Award, ashimirwa guteza imbere ihame ry’uburinganire mu Rwanda.

Yahawe Kandi igihembo cya Children Champions Award gitangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) yaherewe guteza imbere uburenganzira bw’abana.

Benshi mu bahabwa izi mpamyabushobozi bahita bashyira ijambo Dogiteri (Dr.) imbere y’amazina yabo, gusa kuri Perezida Kagame wahawe izo mpamyabumenyi zirenga eshanu nta nyandiko n’imwe iragaragara yanditseho Dr. Paul Kagame.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:40 am, Apr 30, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 94 %
Pressure 1019 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe