Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri muri Tanzania rugiye gutangira gusurwa

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, January Yusuf Makamba, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye inzirakarengane ziharuhukiye, ndetse anavuga ko ibyahabereye ari isomo rikomeye ku bumuntu ku buryo bidakwiye kongera kuba ukundi.

Kuri iyi ngingo Minisitiri Makamba yijeje ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Ngara muri Tanzania ruri hafi gutangira gusurwa nyuma y’ibiganiro byo kuhatunganya.

Ati “Minisitiri kandi yakomoje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Ngara rufite igisobanuro gikomeye ku byabaye imyaka 30 ishize, amatsinda yacu yaganiriye ku kuba twahatunganya hakajya habera ibikorwa byo kwibuka buri mwaka, ibi bifasha kutwibutsa ko ibyabaye ko bidakwiye gusubira ukundi, uyu mwaka rero mu kwibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaba rushobora gusurwa.”

Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Ngara rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ikarohwa mu mugezi w’Akagera kugeza igeze muri Tanzania, i Ngara.

Mu bindi byagarutsweho muri uru ruzinduko rwa Minisitiri Makamba nuko U Rwanda na Tanzania bigiye gufungura umupaka wa kabiri wiyongera ku wa Rusumo, wemewe hagati y’ibihugu byombi hagamijwe kurushaho koroshya imigenderanire mu baturage babyo, aho byagarutsweho nyuma y’ibiganiro byamuhuje na mugenzi we, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Ndetse Minisitiri Makamba yanijeje abacuruzi b’abanyarwanda ko zimwe mu mbogamizi ku bwikorezi no kwambutsa ibicuruzwa binyuze muri Tanzania zikomeje gushakirwa ibisubizo, aho 80% y’ibyo u Rwanda rutumiza hanze binyura ku cyambu cya Dar es salaam.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:46 am, Apr 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1020 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe