USA: Abanyeshuri ba za kaminuza biyemeje gufata ikindi cyumweru bigaragambya

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Imyigaragambyo y’abanyeshuri ba kaminuza zitandukanye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) bamagana intambara iri kubera mu ntara ya Gaza ihuje Isiraheli n’umutwe wa Hamas nta kimenyetso cyo gucogora igaragaza.

Ni imyigarambyo yakajije umurego mu mpera z’icyumweru aho rwari rugeretse hagati y’abanyeshuli n’abapolisi bahosha imvururu, aho batahwemaga guta muri yombi ababarirwa mu magana.

Kuri iyi nshuro, aba banyeshuri bigaragambya bafashe ikindi cyumweru biyemeje kuzaguma mu mahema bakambitsemo kugeza igihe ibyo basaba bizubahirizwa.

Barasaba ko intambara hagati ya Isirayeli na Hamasi ihagarara, ndetse na za kaminuza zigahagarika gushora imari mu bigo bya Isirayeli bifitanye imikoranire n’igisirikare cy’icyo gihugu. Barasaba kandi USA guhagarika inkunga itera ingabo za Isirayeli.

Amahema akambitswemo n’abanyeshuri bigaragambya bamagana intambara ya Gaza.

Ni mu gihe iyi myigaragambyo y’abanyeshuri ba kaminuza imaze gukwira mu mashuli atandukanye hirya no hino muri Amerika, aho yasembuwe n’ifatwa ry’abantu 100 bari mu myigaragambyo kuri kaminuza ya Columbia mu mujyi wa New York mu cyumweru gishize.

Yakomereje n’ahandi nko muri kaminuza ya Southern California yahise ifungwa, abagera kuri 200 bagatabwa muri yombi. Naho Kaminuza ya Washington iri St. Louis muri leta ya Missouri, ifatwamo abantu 80. Muri bo harimo umukandida w’ishyaka Green Party riharanira kurengera ibidukikije, Jill Stein.

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:22 pm, May 16, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe