USA: Hongeye kubura imyigaragambyo y’abanyeshuri bamagana intambara yo muri Gaza

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Kuva ku munsi w’ejo ndetse no mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 26 Mata 2024, hongeye kwaduka amakimbirane hagati y’abapolisi ndetse n’abanyeshuri bigaragambya bamagana intambara iri kubera muri Gaza ihuje Isiraheli ndetse n’umutwe wa Hamas. Abapolisi bakaba bashinjwa gukoresha imbaraga z’umurengera.

Nyuma y’ibi, Kaminuza y’Amajyepfo ya California, University of Southern California (USC) iherereye Los Angeles, yahagaritse umuhango wo gutanga impamyabumenyi waruteganyijwe kuzaba tariki ya 10 Gicurasi uyu mwaka, bitewe n’ingamba z’umutekano kuko ngo iyi myigaragambyo irakomeza gufata intera muri Leta Zunze Ubwumwe z’Amerika.

Bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza ya Emory bigaragambyaga batawe muri yombi

Iki cyemezo kikaba kibaye mu gihe imyigaragambyo ikomeje kwamagana intambara iri kubera muri Gaza yatangiye no mu bindi bigo byinshi byo muri Amerika. Nko muri kaminuza ya Emory muri Atlanta, abigaragambyaga 28 batawe muri yombi ku munsi w’ejo, nyuma yo kwanga guhagarika iyo myigaragambyo babisabwe n’inzego z’umutekano, kandi bije byiyongera ku bandi bantu benshi batawe muri yombi muri kaminuza ya Colombia mu cyumweru gishize babarirwa muri 48.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:30 pm, May 6, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1020 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe