Uwabuze imodoka yamuzanye, uwiyamamariza umwanya udahari…. byendagusetsa zaranze abashaka kuyobora u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Abantu 9 batanze kandidatire bashaka kuba Perezida w’u Rwanda ngo basimbure Perezida Kagame nawe uzongera kwiyamamaza. Abenshi muri aba bakandida  ntibamenyerewe muri politiki y’u Rwanda ndetse biyamamaje nk’abakandida bigenga nta mashyaka bafite.

Mu minsi yo gutanga kandidatire harimo abaranzwe n’udushya tutamenyerewe k’umuntu ushaka kuyobora igihugu.  Hakizimana Innocent  umwalimu mu karere ka Rubavu ni umwe mu batanze kandidatire wigaragajeho udushya tudasanzwe.

Yabanje gusobanura uko ajya kuza yatiye imodoka mugenzi we ati:” Narimfite imodoka ariko ya mugenzi wanjye twigana muri PHD byageze aho mfata umushoferi kuko singombwa ko umuntu ugiye gutanga kandidatire yitwara n’ubwo mfite kategori zose z’ibihugu bitandukanye kubera ko…”

Byarangiye iyi modoka ayiburiye I Kigali, ngo yaciye ku kigo  gishinzwe abinjira n’abasohoka gushaka icyangombwa cy’umunyarwanda w’inkomoko. Avuga ko yahageze abakozi b’uru rwego ntibahite bakimuha  aho bakimuhereye ngo yarasohotse.

Asobanura ibyamubayeho ageze hanze yagize ati:” Mpageze nsanga imodoka narindimo nsanga yagiye cyera nibwo mpise mfata umumotari  , nahise mpamagara umushoferi nsanga yakuyeho telephone ibintu byange byose byarimo ajenda yanjye, igikapu cyanjye, imashini yanjye arabifite ariko ndibubibone nibwo nafashe  moto iza nayo yirukanka kandi nkaba mpisoje amahoro.”

Innocent ariko yabuze imodoka atabarwa na moto maze umumotari aramusimbukana amuzana gutanga kandidatire.

Uyu Hakizimana si aka gashya kamubayeho gusa kuko yabanje gushyamirana na Polisi ndetse avuga ko byageze aho abwirwa ko ari bufungwe ariko ngo atabarwa n’abanyamakuru.

Asobanura ibyamubayeho yagize ati:” Nageze Kicukiro mu gihe ndi gukuramo logo  ndi kuyikuramo abapolisi babiri banyinjirana muri cyber(siberi) baraza bambaza amagambo atandukanye barambwira bati ni wowe wa kigabo we wahoze wandika umugereka hariya ndamubwira nti nyakubahwa ni jyewe. Nibwo musobanuriye yanga kubyumva akomeza kumbwira mu magambo mabi ngo wa kigabo nkubwiye rimwe kabiri ugomba guhaguruka ukajya gufungwa ndamubwira nti uransanga hano umuntu ukoresha ifoto arafungwa?

Nkuramo agatabo nk’ikirango baduhaye, ni  ikirango  k’igihugu baduhaye kahawe abantu  bahawe impapuro bajya gusinyisha ku mwanya w’umukuru w’igihugu abirebye abica amazi ati reka ibyo ntabwo navugana nabyo ahubwo wowe  jya imbere ngufunge  sinzi umunyamakuru w’Umuseke wa ntabaye mbona aratelefonnye mpita mubwira nti erega ibintu byakomeye nafashwe ngiye kwambara amapingu ngiye kuvutswa gutanga kandidatire ngwino ukore inkuru wenda nzayitange ejo “

Innocent ngo yarokowe n’uko abanyamakuru bahageze bagatangira gufata amashusho bityo Polisi iramureka ajya gutanga kandidatire

Innocent kandi yatunguye abantu avuga ko yiyamamaje kuyobora uturere kenshi kandi agatsinda n’ubwo ntaho agaragara ko yayoboye ati:”Ibi bintu nabigerageje niyamamaza mu turere dutandukanye  wabaza meya wa Rubavu , ba Visi meya  kuva 2019 ukongera ukabaza meya wa nyabihu bano bayoboye wababaza uko nakubitaga ikibuga iyo ntanze kandidatire nsohoka ndi uwa mbere.”

Nyuma ariko yivuyemo maze abajijwe ahandi yayoboye asubiza ati:”Oya ntabwo nigeze nyobora”

Mbanda Jean we yaje kwiyamamariza umwanya utari ku isoko.

Mbanda Jean nawe yatanze kandidatire si ubwa mbere yari agize iki gitekerezo kuko no mu mwaka wa 2017 yavuye muri Canada aho asanzwe aba avuga ko aje kwiyamamaza  icyo gihe ariko yavuze ko abivuyemo agiye gushyikira Perezida Kagame  usanzwe uyobora u Rwanda.

Kuri iyi nshuro nabwo ngo n’ubwo agarutse ariko ngo ntacyahindutse.

Abisobanura yagize ati:” muri 2017  nibyo naraje nanavuga ko ngiye gufatanya na leta iriho  n’umutware wayo   muri ayo magambo ! nonese ubu urabona hari icyahindutse ? “

Amaze kuvuga ko ntacyahindutse yahise asobanura impamvu ati:”Nibwo buryo bwiza bwo kumwunganira mwifuza ko agenda akiyamamazanya n’ababonetse abo aribo bose  bakavuga ko abandi yababujije kubera igitugu? No, ndi hano kugirango nyomoze bene ibyo nibwo buryo bwanjye bwo  kumufasha”

Yahise abishimangira avuga ko umwanya aji kwiyamamariza utari ku isoko ati:”Umwanya w’umukuru w’igihugu ni umwe. yatanze kandidatire n’ubundi ari umukuru w’igihugu, ntuhari “

Umukandida Barafinda Sekikubo Fred nawe ntiyasigaye. Mu dushya Barafinda yagarukanhe avuga ko Ari impamvu 200 nziza zizatuma abanyarwanda bamutora. Ati “Iya mbere ni ukuzana Perezidanse  4  zikiyongera ku isanzweho mu mjyaruguru iyabo, mu majyepfo indi, mu burasirazuba indi  n’Iburengerazuba indi”

Manirareba Herman nawe ni undi mukandida  uvuga ko ashaka kuyobora u Rwanda, muri  2018 yigeze gusaba ko u Rwanda rwasubira mu bwami.

Yabikoze mu nyandiko yagejeje ku nteko ishingamategeko, yongeye kibishimangira mu   kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gutanga kandidatire  Herman yemeje  ko aramutse atowe yahindura itegekonshinga u Rwanda rukava kuri repubulika rukaba ubwami.

Mu cyizere cyinshi Herman Ati “Nimba perezida nzahindura constitution, himikwe umwami.Ubushobozi ndabufite, murebe na dossier nakoze ntawundi wayikoze. Nsangamywe populalité, ntabwo ndi guhubuka, nemerewe kwiyamamaza. Ubutegetsi si ubw’ubw’ufite frw, w’igitangaza, … hakenewe ufite ibitekerezo.”

Amatora ya Perezida azaba tariki ya 15 Nyakanga, tariki ya 14 Kamena nibwo komisiyo y’amatora izemeza  abakandida  zemewe burundu. Tariki ya 22 Kamena abakandida bazatangira kwiyamamaza.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:14 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe