Uwaciye Zoning muri Kawa ntakwiriye kurebera iyo mu ifumbire

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi iherutse guca ibyitwaga Zoning mu kugura Kawa. Ibi ni uburyo bwariho bwatumaga umuguzi umwe afata agace runaka akaba ariwe wenyine wemerewe kuhagura Kawa. Ibi ariko birasa neza n’uburyo ifumbire mvaruganda iri gucuruzwamo abahinzi bayikoresha bakibaza impamvu byo bidahagarara.

Binyuze mu cyiswe Smart nkunganire abahinzi bagura ifumbire ku giciro kiri hasi Leta akabunganira. Ibi ariko bisaba umuhinzi kubaruza ubutaka ari gukorera ho ku bacuruzi b’inyongeramusaruro, bakagaragaza n’ibiro by’ifumbire azajya agura kuri sezo. Mu kugura ifumbire abahinzi babwirwa ko byemezwa n’ushinzwe ubuhinzi murenge.

Ibi byumvikana nk’inzira inoze, gusa imikoreshereze y’iri koranabuhanga ituma abahinzi bo mu murenge runaka basa n’abafashwe bugwate n’umucuruzi w’inyongeramusaruro wo muri ako gace. Akayibahera ibiciro ashatse kuko batemerewe kugira ahandi bayikura keretse bemeye kugura batunganiwe.

Uko ibi bikorwa rero bisa n’ubujura bushukana. Umucuruzi w’inyongeramusaruro umwe wo mu murenge runaka ashakira abakiriya mugenzi we wo mu wundi murenge hanyuma we akabwira abahinzi ko nta fumbire afite. Uwohererejwe abakiriya kuko atari we wababaruye, abaca amafaranga ashaka. Maze umuhinzi kuko yumva nta kundi yagira aho guhomba umusaruro akemera gushora byinshi.

Icyi ni ikiganiro hagati y’umuhinzi waguraga ifumbire n’umucuruzi w’inyongeramusaruro.Twakuye mo amazina”

Umuhinzi: Mwiriwe mwiriwe!

Umucuruzi: Yego

Umuhinzi : Agorodira …. Ucuruza ifumbire niwe umpaye numero yanyu ngo mufite ifumbire ya Urea.

Umucuruzi: Yego ndayifite

Umuhinzi: Mwangurishije se ko iwacu ngo yashize muri sitoke !

Umucuruzi: Tuza nguce amafaranga nyine.

Umuhinzi: Ni angahe?

Umucuruzi: Ikilo ndakiguhera 1200Frw

Umuhinzi: Egoooo Ure ntidusanzwe tuyigura muri 600 ra? Ubwo ukubye kabiri?

Umucuruzi: None ko atari Njye wakubaruye se?

Umuhinzi: Uwazana UPI se nawe ukabanza ukambarura?

Umucuruzi: Ntabwo byashoboka ko nkubarura kuko sinkorera mu murenge wanyu.

Umuhinzi: Nonese ubu ntiwanakatura?

Umucuruzi: Ntabyo gukatura waana. Ishyura 1000 wohereze n’umukotari wo kuyikugeza ho, kandi nutinda nayo ndayitanga, ifumbire iba ikenewe n’abantu benshi.

Umuhinzi: Ahhhaaaaa ese ko mwarakaye?

Umucuruzi: Gura ibyo ugura yewe ibyaturakaje nitibikureba.

Umuhinzi: reka nze mbaze Boss.

 

“Arakupa ahamagara agaronome w’umurenge”.

Umuhinzi: Agorono mwaramutse amahoro!

Agaronome: Yego turi amahoro. Mbwira vuba turi mu nama.

Umuhinzi: twashakaga kugura ifumbire none…

Agronome “amuciye mu ijambo” : Ubwo nawe urashaka ifumbire. Ariko ninde wababwiye ko ku murenge ducuruza ifumbire? Jya kwa gorodila muturanye akubarure hanyuma nansaba kwemeza ifumbire ndayemeza isohoke.

Umuhinzi: Agorono twaribaruje ahubwo ikibazo ni uko aho twibaruje ngo ntayo bafite. Ese ntimwadusabira ahandi ?

Agoronome: Ububasha bwanjye ntiburenga uyu murenge. Ubwo urategereza igihe uwacu azayirangurira.

Umuhinzi: ko hari ahandi nari nayibonye se bari kumpenda, ntimwamfasha.

Agronome: nakubwiye ko ububasha bwanjye butarenga uyu murenge yewe.

“Ahita akupa telefoni”

 

Ikiganiro cya kabiri na Agorodira ufite ifumbire.

Umuhinzi: Nagarutse erega ifumbire turayikeneye.

Umucuruzi: Murayikeneye nyine, muzane amafaranga.

Umuhinzi: Nonese kuri cya 1000 ntiwakura ho na 200 basi nkayigura 800.

Umucuruzi: Ahubwo nutinda barayimara dore na wikendi yageze ntawundi urajya kurangura kandi muri weekend irakenerwa cyane.

Umuhinzi: Ntacyo reka nyohereze ariko murampenze peee.

Umucuruzi: Yohereze wohereze n’umukotari ayikuzanire.

Umuhinzi: Nawe ariko ntuzabura ukunama ho tu

Umucuruzi: Erega nta bundi bugome, ahubwo mba ngufashije kuko ubu nanjye ibilo 100 ushaka kubona abahinzi bandi mbyandika ho bibaruje hano ntugire ngo ni akazi koroshye.

Umuhinzi: Uuuhm uranabyandika ku bandi se?

Umucuruzi: None se urumva byasohoka ntaho byanditswe? …

 

Uyu muhinzi yatubwiye ko ibilo 100 bya Urea yabiguze amafaranga ibihumbi 100. Mu gihe nyamara mu giciro gisanzwe cy’ifumbire ya Urea itarenza amafaranga y’u Rwanda 693 iyo yunganiwe. Ibi abahinzi bakabifata nko kubagwatiriza. Gahunda ubwayo igaragara nk’izafasha abahinzi kugendana n’ikoranabuhanga ndetse ikazanatuma hamenyekana ubuso buhingwa nyirizina n’ifumbire mvaruganda ikoreshwa; gusa ubujura no gushaka Inyungu z’umurengera bigaragara nk’ibica intege umuhinzi.

Ku bahinzi icyifuzo ni uko uwiyandikishije muri smart nkunganire adakwiriye gufatwa bugwate n’uwamubaruye. Akaba yakwemererwa kugura ifumbire hose yerekanya I Nomero yibarurije ho; ndetse byanashoboka akaba yayigura mu gihugu hose mu gihe agaragaza aho agiye kuyikoresha.

Ibi kandi ntibigoye kuko ikoranabuhanga riri mu gihugu hose. Niba umuntu ashobora kwemeza icyemezo cy’amavuko ari I Nyagatare cyasabiwe I Nyabihu, ntabwo ikoranabuhanga ryo mu buhinzi ari ryo ryananirwa kwerekana ko umuhinzi wo mu wundi murenge yaguriye ifumbire aho bari bayifite.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:50 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe