Uwifuza kuba depite yageze kuri NEC nta rwandiko

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Emmanuel Ndejuru wo mu Karere ka Kirehe yegeze kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora agaragaza ko azanye ibyangombwa by’uwifuza kuba umukandida wigenga mu badepite. Uyu yasabwe kugaragaza ibaruwa isaba kuba umukandida asanga ntayo yitwaje avuga ko iyo baruwa ntayo yabonye mu byangombwa bisabwa abakandida. 

Ndejuru yasabye Komisiyo y’igihugu y’amatora ko yamuha umwanya akajya kuyitegura, hanyuma akazagaruka ayizanye. Komisiyo y’igihugu y’amatora icyakora yemeye kwakira ibindi byangombwa yari yazanye. Imusaba kuzazana ibaruwa isaba kuba umukandida nyuma.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Nicole Mutimukeye avuga ko kwibagirwa bimwe mu byangombwa, bidakunze kubaho, kandi ko n’uwo bibayeho mu gihe cyo kwiga kuri kandidatire y’umuntu iyo bigaragaye ko hari icyo atujuje, abimenyeshwa agasabwa kucyuzuza.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ikomeje kwakira ibyangombwa by’abifuza kuba abakandida mu matora yo muri Nyakanga umubare munini ni abifuza kuba abakandida depite. Gutanga ibi byangombwa bizarangira kuwa 30 Gicurasi.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yemeza ko kugeza ubu icyo iri kureba ari ibyangombwa gusa. Gusuzuma ubuziranenge bwabo nabyo bizagira igihe cyabyo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:01 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe