Disi Dieudonné yashenguwe n’urupfu rwa Hakizimana waguye mu mpanuka muri Kenya

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Disi Dieudonné wamamaye cyane mu Rwanda mu gusiganwa ku maguru ‘marathon’ yashenguwe n’urupfu rwa Hakizimana Gervais, bakinanye igihe kinini.

Umunya-Kenya, Kelvin Kiptum, wari ufite umuhigo w’isi wo gusiganwa ku maguru mu ntera ya kilometero 42 (marathon) ku  myaka 24, yapfanye n’umutoza we w’Umunyarwanda, Gervais Hakizimana mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Burasirazuba bwa Kenya.

 

Gervais Hakizimana, wari ufite imyaka 36 n’uyu mukinnyi yafashije guca agahigo , bapfuye ejo  ku cyumweru. Disi yabwiye BBC, ko Hakizimana batangiriye rimwe kwiruka mu marushanwa y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 1997.

 

Ati: “Ni we Munyarwanda wa mbere wari uzi ‘athlétisme’ [gusiganwa ku maguru] y’uyu munsi. Itandukanye n’iyo twakoze, yo irimo siyansi n’ikoranabuhanga”.

Disi yavuze ababajwe na Hakizimana wari imboni y’ahazaza ho gusiganwa ku maguru, yongeyeho ko “Yari umuntu ucisha macye, uvuga gacye.”

Hakizimana, yari  ingaragu akomoka i Nyaruguru  mu murenge wa Busanze mu  ntara y’Amajyepfo, yigaragaje mu Rwanda mu 2003 nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu.

Nyuma mu 2005, ajya gutoza muri Kenya, baza no kubana mu Bufaransa guhera mu 2008, mbere yuko Disi yimukira muri Amerika.

Ati: “Abakinnyi yatoje ni benshi muri Kenya, abandi nyuma bajya ku bandi batoza. Uyu mwana [Kelvin Kiptum] yatangiye kumutoza yiga mu mashuri abanza.”

Uyu mukinnyi Kelvin Kiptum  yababaje abakunzi b’umukino wo kwiruka n’amaguru cyane cyane Abanyakenya  yateye intambwe ikomeye mu 2023, nka mucyeba w’undi Munya-Kenya, Eliud Kipchoge – umwe mu bihangange mu kwiruka ‘marathon’.

I Chicago muri Amerika mu Kwakira (10) k’umwaka ushize, Kiptum yarushijeho ku bihe bya Kipchoge, yiruka kilometero 42 mu masaha abiri n’amasegonda 35. Uko ari babiri, abo Banya-Kenya bari bashyizwe mu ikipe y’agateganyo ya Kenya y’abiruka ‘marathon’ izitabira imikino ya Olympiques ya Paris muri uyu mwaka.

Ku mbuga nkoranyambaga, mu guha icyubahiro Kiptum, Perezida wa Kenya William Ruto  yavuze Kiptum ari umwe mu bakinnyi beza bakomeye cyane babayeho ku isi, wanyuze mu nzitizi akegukana umuhigo w’isi muri ‘marathon’. Yihanganishije umuryango we n’abakinnyi muri rusange.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:10 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe