Amatora 2024: Abakandida bigenga bemerewe gutangira gusinyisha mu turere

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Kuva ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024, Abakandida bigenga bashaka kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite mu byiciro bitandukanye batangiye kujya ku biro bya Komisiyo y’Amatora guhabwa impapuro bazashyira mu turere gushaka abazabasinyira kugira ngo bemererwe gutanga kandidatire.

Mu kwitegura amatora kandi, abakorerabushake ba komisiyo y’amatora bazindukiye kuri buri rugo mu midugudu yose yo mu Rwanda bagenzura ko abaturage bikosoje kuri lisiti y’itora, abo basanze batariho bagashyirwa ku mugereka cyangwa bakimurwa bitewe n’aho umuturage azatorera.

Umunyamabanga Nshingwabikobwa wa Komisiyo y’Amatora, Munyaneza Charles avuga ko uretse ibikorwa byo kwikosoza kuri lisiti y’itora byatangiye ubu, ko nabashaka kwiyamamaza ku giti cyabo amarembo afunguye.

Yagize ati “Icyo navuga mu bikorwa bigezweho ubu, uretse lisiti y’itora, haba abashaka kwiyamamaza ku mwanya wa perezida wa Repubulika, ndetse no ku Badepite mu byiciro bitandukanye, mu byukuri guhera tariki 18 z’uku kwezi abantu bashaka kwiyamamaza ku giti cyabo nibwo bazatangira gusinyisha mu turere, kugira ngo kandidatire zabo zemerwe.”

Akomeza agira ati “Nibutse ko kugira ngo kandidatire y’umuntu wigenga yemerwe bimwe mu bisabwa nuko aba afite abantu nibura 600 ku rwego rw’igihugu bamusinyira kandi harimo abantu 12 nibura muri buri karere, kandi abemerewe gusinya n’ubundi n’abari kuri lisiti y’itora, nta muntu wemerewe gusinya atariho, atemerewe gutora, kandi ikindi nuko ujya gusinyisha abanza akabimenyesha ubuyobozi.”

Komisiyo y’Amatora ivuga ko kuri iyi nshuro abazatora bazitwaza irangamuntu bitewe nuko hatazakoreshwa amakarita y’itora nkuko byari bisanzwe bikorwa.

Amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite azaba tariki ya 14 Nyakanga 2024 ku Banyarwanda baba mu mahanga na tariki ya 15 Nyakanga ku Banyarwanda b’imbere mu gihugu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:57 am, Apr 26, 2024
temperature icon 17°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1018 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe