Batandatu bakekwaho kwiba imodoka bari mu maboko ya RIB

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwerekanye agatsiko k’abagabo 6 bakurikiranweho ubujura bw’imodoka ndetse n’imodoka bari bibye zisubizwa banyirazo.

RIB ivuga ko yari imaze iminsi yakira ibirego by’abantu bagaragaza ko bibwe imodoka mu buryo butandukanye. Aba bafashwe ngo bakoreshaga amayeri atandukanye arimo kugirana amasezerano y’ubukode bw’imodoka na banyirazo, nyuma bo bagahita bazikorera ibyangombwa bihimbano kugirango babone uko bazigurisha muturere dutandukanye tw’igihugu.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yasabye abanyarwanda bakodesha n’abagura amamodoka kugira amakenga bakabanza gushishoza mbere yo gukodesha cyangwa kugura imodoka.

- Advertisement -

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo na Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo ubu iri gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha.

Mu gihe ba nyir’imodoka enye zafatanwe aba bakekwaho kuba abajura bo bazishubijwe ndetse bahita bazitaha.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:59 pm, Sep 19, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1012 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe