Ababaruramari biyemeje gukoresha ikoranabuhanga ngo banoze uwo mwuga

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Abakora umwuga w’ibaruramari ry’umwuga basanga kimwe mu byo umugabane w’Afurika ukeneye ari uguhuza imikoreshereze y’ikoranabuhanga muri uyu mwuga, nka kimwe mu byarushaho guteza imbere imikorere iciye mu mucyo.

Ibi byatangajwe ubwo hasozwaga inama nkuru ya kane y’ababaruramari bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Bamwe mu babaruramari b’umwuga bitabiriye inama nkuru y’ababaruramari babarizwa muri EAC yasojwe ku wa gatanu tariki ya 19 Mata 2024, bahamya ko uyu wabaye umwanya mwiza wo kurebera hamwe uko hakurwaho imbogamizi zikizitira uyu mwuga ndetse no guhuza imikorere yawo n’urwego rugezweho.

Bavuga ko mu by’ingenzi bigiye muri iyi kongere ari ibyerekeye ikoranabuhanga by’umwihariko iry’ubwenge buhahano, aho bemeza ko ari rimwe mu byabafasha kwagura imikorere yabo ndetse no gukorera mu mucyo binyuze muri serivisi batanga.

Bongeraho ko bari kugerageza kwagura imbaraga zituruka ku guhuza imikoranire yabo muri Afurika mu rwego rwo gutanga serivisi z’ububaruramari zuje ireme.

Isoko rusange nyafurika ni kimwe mu byagaragajwe ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rizakenera imikorere inoze igomba kuba yubakiye ku babaruramari b’umwuga, ari na ho Obadiah Biraro, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’Ababaruramari mu Rwanda agaragaza ko iyo ngingo ari imwe mu zashyizweho umwotso muri iyi nama nka kimwe mu bizakemura ibibazo by’imikorere y’ababaruramari kuri uyu mugabane.

Yagize ati “Rero ku mukontabure, inama nk’iyi imufasha kugera ku byo Abirabura bibwira ko ari ibibazo, tukabereka ko atari ibibazo,  ariko bisaba guhozaho, twibwira ko ibibazo bimwe bizajya byikemura.”

Iyi kongere ya 4 y’ababaruramari b’umwuga bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba imaze iminsi itatu iteraniye i Kigali, yitabiriwe n’abaruramari ndetse n’abafite aho bahuriye n’uwo mwuga bagera kuri 600, baturutse mu bihugu 19 byo kuri uyu mugabane w’Afurika.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:18 am, May 4, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe