Ababaruramari b’umwuga muri Afurika bagiye guhurira mu Rwanda

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga y’ababaruramari b’umwuga mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ikaba izahuriza hamwe abazaturuka mu bihugu 18 aho bazungurana ibitekerezo ku cyatuma uyu mwuga urushaho gutera imbere.

Iyi nama izahuriza hamwe abagera kuri 800 bo mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba n’abandi 300 bazayikurikirana mu buryo bw’ikoranabuhanga barimo impuguke mu bukungu n’abahagarariye imiryango n’ibigo mpuzamahanga byo hirya no hino ku isi.

Perezida w’Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ububaruramari mu Rwanda (ICPAR), Obadiah Biraro, avuga ko bimwe mu byo bazaganiraho harimo kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kuzamura ubumenyi ku babaruramari b’umwuga ndetse no gushishikariza ababaruramari kujya mu rugaga, uburyo bwo kuzuza ibitabo, kubara imisoro, n’ibindi.

Ati “Hari ibyo tubaziho, hari n’ibyo tuzabumviraho mu gihe tuzamarana. Imbogamizi tugifite ni ugutanga umusanzu mu burezi bw’igihugu, ibyo tuzabigeraho ryari? Turashaka no kwagura imibare y’abanyamwuga.”

Iyi nama kandi izibanda no gukangurira ababaruramari b’umwuga kongera ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga hagamijwe kurushaho gucunga umutungo n’amafaranga by’igihugu no guhangana n’abashaka kuwunyereza.

Biteganyijwe ko iyi nama izamara iminsi ine, ikaba izaba kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 19 Mata 2024, ikaba igiye guterana ku nshuro ya kane ku rwego mpuzamahanga.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:01 am, Apr 30, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe