Abafite amasambu yagizwe ibirombe nta byangombwa bagiye guhanwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abatunze Ubutaka bemerera abacukuzi b’amabuye y’agaciro kubucukuramo nta byangombwa byo gucukura byemewe bafite itegeko rishya rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bagiye kujya bafungwa batange n’ihazabu.

Iyi ni imwe mu mpinduka zigaragara mu itegeko rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rivuguruye, rigiye gusimbura iryari risanzweho ryo mu mwaka wa 2018. Iri tegeko ryemejwe n’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite kuwa 15 Gicurasi 2024.

Ingingo yaryo ya 66 iteganya ko umuntu wese wemerera abacukuzi b’amabuye y’agaciro gukorera ubucukuzi mu isambu ye nta byangombwa bibemerera gucukura bagaragaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kandi kitarenga imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri Miliyoni 25 ariko adashobora kurenga Miliyoni 50 mu mafaranga y’u Rwanda.

- Advertisement -

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budafite ibyangombwa bibwemeza ni kimwe mu bikomeza gutera impanuka za hato na hato zigenderamo ubuzima bw’abanyarwanda.

Raporo y’ikigo cy’igihugu kigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Peteroli na Gazi igaragaza ko abantu 429 baguye mpanuka z’ibirombe by’amabuye y’agaciro byiganje mo ibidafite ibyangombwa mu myaka itanu ishize. Mu gihe abandi 272 bazikomerekeye mo muri iyi myaka. Muri izi mpanuka zo mu myaka 5 ishize, izibarirwa muri 85 zabereye mu birombe by’abacukuzi badafite ibyangombwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:56 am, Nov 1, 2024
temperature icon 17°C
few clouds
Humidity 77 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:37 am
Sunset Sunset: 5:48 pm

Inkuru Zikunzwe