Abafite ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi barasaba ko byakongererwa za sitasiyo

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Abafite imodoka ndetse na moto bikoresha amashanyarazi bakomeje kugaragaza icyifuzo cy’uko hirya no hino mu gihugu hagezwa sitasiyo zibafasha kubona aho basharija batiri zabo nk’uko muri Kigali bimeze kuko ngo bagorwa bikomeye no gukora ingendo za kure bitewe no gutinya ko bashirirwa n’umuriro.

Mu mujyi wa Kigali hamazwe gushyirwa sitasiyo rusange eshatu zifasha gusharija imodoka zose zikoresha amashanyarazi nkuko bivugwa na Bisenga Patrick ukorera ikigo cyitwa PREV Rwanda Ltd cyinjiza mu gihugu imodoka zikoresha amashanyarazi.

Ati “Imikorere yayo iragaragara cyane, buri wese aba ashobora kuyibona, ubusanzwe abagura amamodoka muri PREV Rwanda tubahereza amasharijeri abiri; hariho iyo mu rugo (home charger) cyangwa iyo mu biro (office charger), ndetse na mobile charger duhereza umuntu ukora urugendo rwa kure akaba yayifashisha.”

Ku rundi ruhande ariko abafite imodoka na moto bikoresha amashanyarazi bifuza ko izi sitasiyo zakongerwa hirya no hino mu gihugu nk’uko biri mu mujyi wa Kigali.

Habineza Flodouard aragira ati “Naha i Rwamagana, ariko sitasiyo ya nyuma ngeraho yampa umuriro iri i Kabuga, iyo ngeze i Kabuga nkasanga nta muriro uhari cyangwa se nkatinda gutaha birangora, mba nsabwa gufata batiri i Remera.”

Moto zikoresha amashanyarazi zimaze kugera ku 3,000, n’aho imodoka z’amashanyarazi gusa zigeze kuri 400 mu gihe izikoresha n’ibikomoka kuri peteroli zimaze kuba 1,500.

Umuyobozi w’abafite ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu Rwanda, Donald Rukatana Kabanda, avuga ko nk’abashoramari bo muri uru rwego batangiye gushyira izi sitasiyo hirya no hino mu gihugu.

Ati “Ku bijyanye n’imodoka amasharijeri menshi ari mu mago y’abantu, ari ku karubanda ntarenze atatu, ariko abashoramari baragenda bagura bajyana no mu yindi mijyi ku buryo uvuye hano ajya Gisenyi hari sharijeri y’imodoka, na Karongi irahari, na Kayoza, tukaba tugenda twagura bitewe n’uko imodoka zigenda ziyongera.”

U Rwanda rufite intego yo kuzaba rufite 20% by’amabisi yose, 30% bya za moto, na 8% by’imodoka nto zikoresha amashanyarazi bitarenze muri 2030 ku kiguzi cya miliyoni 900$ (miliyari 1.170FRW).

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:11 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe