Abagize ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ((NFPO)
bagiriye inama Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ndetse na Guverinoma
muri rusange kongera imbaraga mu bushakashatsi butanga ibisubizo birambye ndetse
n’ubumenyi bufasha abaturage mu gukumira ibiza harwanywa n’imihindagurikire y’ibihe.
Mu kiganiro cyahuje abagize NFPO na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), ku wa kane tariki ya 21 Werurwe 2024 aho baganiraga kuri politiki n’ingamba z’igihugu zo gukumira no kurwanya ibiza mu Rwanda, MINEMA yagaragarije iri huriro ibijyanye n’ishusho ya politiki yo gukumira ibiza, ndetse ivuga ko hagiye hashyirwaho uburyo bufasha abaturage kwitegura no kwirinda ibiza hashingiwe ku makuru atangwa n’Ikigo cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Méteo Rwanda, ndetse n’ubundi bushakashatsi bugenda bukorwa. Ibyo byose ngo bikubiye muri politiki n’ingamba zo gukumira no kurwanya ibiza mu gihugu.
MINEMA ivuga ko ikorana n’izindi nzego mu kwirinda no gutanga ubundi bufasha ku batuye mu bice byibasirwa cyane n’ibiza.
Yakomeje ivuga ko kandi hajya hatangwa amahugurwa n’ubukangurambaga bufasha mu kurwanya no gukumira ibiza harimo ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa bishobora kwangiza ibidukikije bikagira n’ingaruka ku baturage.