Abanyarwanda barenga 50% ntibajya bisuzumisha indwara zo mu kanwa – RBC

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, bugaragaza ko 57.1% by’Abanyarwanda batajya bisuzumisha indwara zo mu kanwa kandi zikaba zigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.

Ni mu gihe bamwe mu baturage bagaragaza ko kurushaho kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa byaba kimwe mu bisubizo birambye byarandura burundu ubwiyongere bwazo.

Ku ruhande rw’abavura indwara zo mu kanwa bo bagaragaza ko imyumvire ikiri hasi ya bamwe mu baturage ariyo itera ubwingere bw’iki kibazo cy’indwara zo mu kanwa. Bavuga ko abantu benshi batajya boza mu kanwa, cyangwa se n’ababikora ugasanga batabikora neza, aho basobanura ko mu busanzwe umuntu yakogeje kabiri ku munsi, ariko ugasanga benshi boza mu kanwa mu gihe hari aho bagiye, ndetse ngo no kuba batajya bisuzumisha mu gihe bataragira ibibazo nabyo biri mu mpamvu zitera ubu bwiyongere.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC mu mwaka wa 2023 bwagaragaje ko 57.1% batitabira kwisuzumisha indwara zo mu kanwa ndetse 19.3% bakaba aribo boza mu kanwa bakoresheje ibikoresho n’imiti byabugenewe byibura kabiri ku munsi.

Irene Nibagahirwa, Umukozi muri RBC agaragaza imvano y’icyo cyuho mu kwisuzumisha indwara zo mu kanwa.

Ati “Bisobanuye ko ku bijyanye no kwivuza ubumenyi buracyari hasi cyane, ku bijyanye n’isuku yo mu kanwa n’ubundi ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bake cyane ari boza mu kanwa kabiri ku munsi.”

Mu mwaka wa 2022, imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yagaragaje ko abagera kuri miliyari 3.5 ku isi bibasirwa n’indwara zo mu kanwa, mu gihe miliyari 2 bo bibasirwa n’ikibazo cyo gutoboka mu kanwa.

Amabwiriza ya OMS anagaragaza ko umuntu agomba gukora isuku mu menyo n’umuti wabugenewe urimo imyunyu ngungu (Fluoride,Calcium)byibura 2 ku munsi nyuma yo kurya ndetse umuntu akitabira gahunda zo kwisuzumisha byibura 2 mu mwaka mu rwego rwo gukumira indwara z’amenyo.

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:32 am, Apr 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 83 %
Pressure 1021 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe