Abarenga 1000 bakekwaho uruhare muri Jenoside barakidegembya

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Mu biganiro byahuje Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Dr Emmanuel Ugirashebuja n’abasenateri bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga ubutwererane n’umutekano muri Sena y’u Rwanda, hagaragajwe ko kuva mu 2007 u Rwanda rwatanze impapuro 1,149 zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi Minisiteri yatangaje ko kugeza ubu abagera kuri 30 ari bo bamaze koherezwa mu Rwanda mu gihe 29 ari bo baburanishijwe n’ibihugu bahungiyemo.

Amakuru agaragaza ko abenshi muri aba bashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi bihishe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika ndetse birimo n’ibyo mu karere u Rwanda ruherereyemo. Abasenateri babigaragaje nk’ikibazo cy’ingutu.

Mu minsi ishize kandi twababwiye ko:

Babiri bakatiwe na Gacaca bihishe muri Australia bavumbuwe

Minisitiri Ugirashebuja  avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu gusinyana amasezerano n’ibihugu bicumbikiye abasize bahekuye u Rwanda. Kugeza ubu amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha amaze gusinywa hagati y’ u Rwanda n’ibihugu 13. By’Umwihariko amasezerano ya “London scheme” y’ihuriro rya Common Wealth aho ibihugu binyamuryango bihanahana abanyabyaha n’aya “Harare Scheme” atuma ibihugu binyamuryango bya Commonwealth bifatanya mu iperereza.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nabwo bugaragaza ko bwatangiye kugirana umubano n’abashinjacyaha bagenzi babo bo mu bihugu bitandukanye uzafasha mu gukurikirana abanyabyaha hirya no hino ku isi.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *