Babiri bakatiwe na Gacaca bihishe muri Australia bavumbuwe

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Frodouald Rukeshangabo na Celestin Munyaburanga bombi bahamijwe n’inkiko gacaca ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994  bavumbuwe muri Australia nk’uko tubikesha inkuru y’ubucukumbuzi bw’ikinyamakuru the Guardian. Aba bombi ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bwatanze impapuro zisaba ko batabwa muri yombi bakagezwa mu nkiko cyangwa se bakoherezwa mu Rwanda.

Iperereza ikinyamakuru Guardian/Four Corners kivuga ko kimaze mo umwaka wose ngo ryasanze ko Frodouald Rukeshangabo atuye ahitwa Brisbane  muri Australia aho akora mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, Celestin Munyaburanga nawe akaba abana n’umuryango we muri uwo mujyi; n’ubwo ngo ashobora kuba yarahinduye amazina.

Mu kugerageza kuvugisha aba bombi ku bijyanye n’uruhare bakekwa ho muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 ngo Rukeshangabo yasubije ko ari ibinyoma bigamije kumwangisha rubanda ndetse ngo hari n’abandi bantu bo muri Diaspora y’u Rwanda muri Australia bagaragaje ko ibi birego bifite impamvu za Politiki zibiri inyuma. Kuri Munyaburanga we ngo ntiyigeze asubiza gusa umwe mu bagize umuryango we ahamya ko ari umwere.

Mu 2017 u Rwanda rwatanze impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Munyaburanga. Uyu wayoboraga ikigo cy’amashuri muri Nyanza wahamijwe ibyaha bivugwa ko yakoreye kuri bariyeri zari ahitwa Hanika. Icyo gihe ngo yari atuye Canberra mu murwa mukuru wa Australia.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko mu 2008 Munyaburanga Celestin yakatiwe igifungo cya burundu n’inkiko Gacaca adahari kuko yahise atoroka igihugu. Naho Frodouald Rukebesha we yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 n’inkiko gacaca adahari.

Mu mwaka wa 2009 Frodouald Rukebesha yahawe ubuhungiro binyuze mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ndetse mu 2014 yagizwe umuturage wa Australia.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ishaka ko Munyaburanga na Rukeshangabo bagezwa imbere y’ubutabera bwaba ubwa Australia cyangwa se bakoherezwa mu Rwanda. Impapuro zo guta muri yombi Munyaburanga zatanzwe mu 2017 naho izisaba itabwa muri yombi rya Rukebesha zo zatanzwe mu 2024.

Australia nta masezerano ifitanye n’u Rwanda areba ibijyanye no kohererezanya abakekwa ho ibyaha ndetse nta muntu n’umwe ukekwa ho ibyaha bya Genocide icyi gihugu cyari cyacira urubanza.

The Guardian

TAGGED:
Isangize abandi
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:55 am, Apr 29, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 78 %
Pressure 1022 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe