Uyu munsi ubaye uwa 21 Abaturage ba Afurika y’Epfo bishimira ko nta kibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu gihugu, biba iminsi ikurikiranye ibayeho mu myaka myinshi ishize iki gihugu kimaze cyibasirwa n’ibibazo by’ibura ry’amashanyarazi bya hato na hato.
Si ubwa mbere ariko kuko no mu mwaka wa 2022 nabwo hari igihe hashize iminsi 20 yikurikiranya nta bura ry’umuriro w’amashanyarazi abatuye Afurika y’Epfo benshi bagize.
Sosiyete ishinzwe iby’ingufu muri iki gihugu, Eskom, yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo mu gihugu ntihazongere kurangwa n’ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi. Yavuze ko iri kwita cyane kukongerera ingufu ingomero z’iki gihugu.
- Advertisement -
Web Developer