Abayobozi ba koperative bazajya babanza kumenyakanisha imitungo yayo

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Abayobozi n’abakozi b’amakoperative bagiye kujya babanza kumenyekanisha imitungo yabo mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mbere yo gutangira inshingano mu rwego rwo gukumira imicungire mibi n’inyerezwa ry’imitungo ya koperative.

Ni kenshi abanyamuryango b’amakoperative hirya no hino mu gihugu bakunze kugaragaza ko imitungo yabo icunzwe nabi ndetse ko ngo bamwe mu bayobozi bayigira iyabo bwite.

Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, Ikigo Gishinzwe Amakoperative, RCA, cyatangije icyumweru kigamije kwakira ibibazo bitandukanye biyagaragaramo mu mujyi wa Kigali, bikajyana no kubasobanurira itegeko rigenga amakoperative ndetse no kubigisha uburyo bw’ikoranabuhanga bubafasha gusaba ubuzima gatozi.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Dr. Mugenzi Patrice yagaragaje ko kutubahiriza amategeko ari intandaro y’ibibazo biri mu makoperative, anatangaza ko hari iby’umukozi n’umuyobozi ba koperative bazajya basabwa mbere yo kwinjira mu nshingano.

Ati “Ku byerekeranye n’inyungu z’abanyamuryango, inyungu zose n’izabo ntago ar’iza perezida, kumenyekanisha umutungo ku bayobozi ndetse n’abakozi ba koperative, ibyo ni imwe mu ngamba leta iba itekereza yo kugira ngo ice umuco wo kwigwizaho umutungo mu bayobozi b’amakoperative no kugira ngo nibura hacungwe neza ibya rubanda, harimo no kubazwa icyo wagejeje ku banyamuryango nka perezida.”

Dr. Mugenzi yagaragaje ko barimo kubarura amakoperative akora n’adakora kuko hari ayo basanze ari baringa.

Ati “Koperative za baringa twarazibonye, za zindi zanditswe zishobora kuba zifite n’ibyangombwa ariko zidakora, inyinshi ziba zarashinzwe nta ntumbero ihamye, cyangwa se ugasanga zashinzwe n’abaterankunga nyuma bakigendera, kandi uko bazisiga nyinshi nta gikurikirana zibona, ugasanga zibaye gusa nkaho ziseshe.”

Yakomeje avuga ko hari na koperative usanga zifite abanyamuryango ariko badakora, bashobora kuba baragize ubuyobozi bubi cyangwa se baragize intege nke, aho yashimangiye ko RCA ifite inshingano zo kuzibyutsa.

RCA igaragaza ko mu gihugu hose hari amakoperative akabakaba ibihumbi 11,
gusa hari amwe mu makoperative ya baringa ndetse n’adakora neza ku buryo hari
gukorwa ubugenzuzi bwimbitse kugira ngo hamenyekane umubare nyawo
w’amakoperative ahari, akora neza, ndetse adakora akaba yakurwa ku rutonde.

 

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:43 am, Apr 27, 2024
temperature icon 21°C
broken clouds
Humidity 73 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe