Abacungagereza bari bafunzwe na RCS bararekuwe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa 23 Mata nibwo Makuruki.rw twabagejeje ho inkuru y’abacungagereza 135 bavugaga ko batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kuko bari bafunzwe igihe kinini batazi icyo bazira.

Aba bacungagereza bavugaga ko bimwe uburenganzira bwo kuvugisha imiryango yabo ndetse n’abo mu miryango yabo bari baganiriye na Radio ijwi rya Amerika bavugaga ko batazi irengero ryabo. Bakemeza ko amezi yari abaye 5.

Muri iyi nkuru umuvugizi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa CSP Therese Kubwimana yagize ati “Ayo makuru ntabwo ari ukuri ntabwo abantu bafunze. Ujye muri records zacu ubaze neza nta mukozi wacu ufunzwe uri mo i Rwamagana”. 

Inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Igihe.com kuri uyu wa 02 Gicurasi iremeza ko aba bacungagereza noneho umuvugizi wa RCS yemeye ko barekuwe. Ngo barekuwe kuwa 29 Mata 2024. Ubu noneho umuvugizi wa RCS yagize Ati “Bariyo mu buryo bwemewe n’amategeko atugenga, cyane ko turi Urwego rwihariye. Kuba hari abantu bakoze amakosa bari gukurikiranwa, sinumva ko ari ikintu cyagakwiye guhuruza inzego.”

Aba bacungagereza bavugaga ko bashinjwa ubucuti bwihariye n’abagororwa. Bamwe ngo bagombaga kwitaba akanama gashinzwe imyitwarire muri RCS abandi ngo bagombaga kugezwa mu nkiko. Gusa muri iyi nkuru y’irekurwa ryabo ibi ntibigaragara mo.

Igikomeje guteza urujijo kuri iyi nkuru ni ukwibaza niba aba bacungagereza bazasubira mu mirimo yabo cyangwa niba bazirukanwa. Umuvugizi wa RCS CSP. Kubwimana yavuze ko agishaka amakuru kuri iyi ngingo.

Urujijo ku bacungagereza bivugwa ko bafunzwe bari kwiyicisha inzara

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:34 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe