Bamwe bavuga ko akorwa mu mpinja ziba zavutse zidashyitse! Shira amatsiko ku nkomoko y’amavuta adefiriza

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Hari abavuga ko amavuta adefiriza cyangwa se anyereza imisatsi (produits) akorerwa mu nganda, abandi bakavuga ko akorwa mu mpinja zivuka zidashyitse cyangwa ngo iz’abakobwa baba bakuyemo!! Abandi bagahwihwisa ko produits zikoreshwa ziva ikuzimu, gusa biragoye kumenya inkomoko y’iyi myumvire.

Makuruki.rw yaguteguriye inkomoko yo kudefiriza ku bagore n’abakobwa, n’ubwo muri iki gihe usanga hari n’abagabo basigaye babikora.

Amateka yo kudefiriza

- Advertisement -

Mbere y’ubucakara (esclavage) Abanyafurika baterekaga imisatsi karemano bakayikoramo insokozo zitandukanye hagendewe ku mico. Bivugwa kandi ko hamwe insokozo zashoboraga gusobanura byinshi nk’urukundo, ukwirabura (deuil), guta icyizere cyangwa kubura icyubahiro, abandi nabo bayizingagamo ibiziriko binini (dreads).

Hano mu Rwanda bategaga amasunzu ku bakuru, ibisage ku bana naho abagore bagasokoza uruhanika bagatega urugori …

Ibyo byose byashyizweho akadomo no kujyanwa bunyago. Ni ibintu byumvikana iyo wumvise uko bajyanwaga bakamara amezi menshi mu nzira, iyo nzara n’inyota babaga bariho n’iyo mpangango yo guteswa imiryango yabo, umuntu wese yakwiyumvisa isura imisatsi ititabwoho yasigaranaga, benshi rero byarangiraga bayogoshwe.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu, imisatsi ifatwa nk’ikintu cy’ingenzi ku rwego rumwe n’indi mitako (bijou) bambara nk’inigi cyangwa imiringa n’ibindi mu rwego rwo kurimba.

Amakuru agaragara mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko kuva abirabura bacuruzwa nk’abacakara bagakurwa ku butaka bwabo bakajyanwa gukora uburetwa imahanga, ibintu byahindutse kugeza ku mibereho yabo no ku nsokozo kuko abagabo batangiye kwiyogosha bamaraho, abagore nabo bacika ku mico yo gusuka inweri yagaragaraga mu bice bitandukanye bya Afrika. Bivugwa ko ari ho hatangiye umuco wo gutega udutambaro mu mutwe abirabura kazi bakaba barahatirwaga kubikora batyo mu rwego rwo guhisha imisatsi yabo kuko yateraga iseseme ba shebuja b’abera.

Ibyo byatewe n’uko icyo gihe umwirabura yateshejwe agaciro, yumvishwa ko aremye nabi kandi ko ari hasi bityo bigimugiraho ingaruka no ku bisekuruza byakurikiyeho.

Kuva icyo gihe ubwiza bw’Umunyafurika bwatangiye guteshwa agaciro hagamijwe kugaragaza ko buri hasi cyane y’ubwiza bw’umuzungu ufite uruhu rwera n’imisatsi miremire kandi yoroshye, ari bwo abirabura batangiye gushaka kwigana ubwo bwiza bumva ko kwihindura ari ngombwa bityo havuka amavuta anyereza imisatsi yabo n’atukuza uruhu rwabo.

Uko kudefiriza byatangiye

Bamwe mu banyamateka bavuga ko ubwo ivanguraruhu ryari ririmbanyije ahagana mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, abirabura benshi bagiye bagerageza kwisanisha n’abazungu . Bimwe mu byo bakoraga hakaba harimo no kurambura cg kunyereza imisatsi.

Urubuga www. afriquefemme.com rwo ruvuga ko iyo abazungu bashakaga guhana umucakara wabasuzuguye bamufataga bakamwinika umutwe mu ndobo irimo ibinyabutabire bita “soude” hanyuma imisatsi ye yizingazinze igahita inyerera ikarambuka.

Kuva ubwo abandi bacakara babonaga ko imisatsi ya begenzi babo yanyereye bagize igitekerezo cyo kunyereza imisatsi yabo bakoresheje soude ivanze n’ibirayi hamwe n’igi, hashize igihe bihindurwa n’inzobere mu by’ubutabire, Garret Morgan, waje guhimba amavuta adefiriza bimutunguye.

Garret Augustus Morgan wavutse mu 1877 ahitwa Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari umwe mu Banyafurika babaye muri Amerika; ku myaka 18 ni bwo yavumbuye amavuta adefiriza ariko bimutunguye.

Ubwo uyu musore yari ari mu cyumba adoderamo imyenda, yamennye amavuta y’imashini ku nto ki ze, ayahanaguza umupira w’ubudodo yari yambaye akomeza akazi ke kugeza atashye.

Bukeye bwaho Morgan agarutse ku kazi yasanze ubudodo bw’umupira bwarambutse. Mu gutangara kwe yagize igitekerezo cyo kugerageza gushyira ayo amvuta y’imashini ku bwoya bw’imbwa y’umuturanyi we. Amaze kubikora ubwoya bw’iyo mbwa bwahise burambuka neza ku buryo nyirayo yayiyobewe.

Nyuma yo kubona icyo bitanze, Morgan yagerageje na none gukoresha ayo mavuta ku misatsi ye bwite abona igisubizo kimwe, ahita akora produit yiswe “Morgan’s Hair Refiner Cream.”

Hashize imyaka itanu mu 1910 Sosiyete ye “Morgan Hair Refiner Company” yatangiye gukora ubwoko butandukanye bwa produit, amasabune y’amazi yoza mu mutwe (Shampooing) nyuma yo kudefiriza, produits zihindura amabara y’umusatsi, ibyuma bifasha mu kurambura neza umusatsi ndetse n’amavuta acyesha uruhu.

Iyi sosiyete yagiye itera imbere ku buryo yakomeje kujya ikora n’ibindi bikoresho bitandukanye byifashishwa mu kugira neza imisatsi.

Kuva icyo gihe abandi nka George Ellis Johnson, baje nyuma bakora andi moko atandukanye anyereza imisatsi, ariko Morgan yari yaramaze kunguka bihebuje. Abamukurikiye na bo byarabakijije ku buryo hagiye hakorwa na produits zigenewe abagabo.

Mu mwaka wa 1957 George Ellis Johnson n’umugore we bongeyeho produit abagore bakoresha bonyine batagiye mu nzu zitunganya imisatsi kandi uko imyaka yashiraga “Johnson Products” yagiye ihanga ubundi bwoko iruhande rwa Sosiyete nka Carson na Soft Sheen.

Kugeza n’ubu inganda zikora amavuta adefiriza zagiye ziyongera impande zose z’Isi bitewe n’uko abadefiriza babaye benshi maze zunguka akayabo k’amafaranga.

Ese produits zikoze mu ki?

Ubundi kudefiriza ni ugufata imisatsi ukayirambura ku buryo ihinduka kandi ikanyerera ndetse ikoroha, igatakaza isura y’umwimerere wayo.

Urubuga www. amina-mag.com rugaragaza ko amavuta akoreshwa mu kudefiriza aba afashe nk’amata y’ikivuguto gikomeye.Aba agizwe kandi n’ibintu bitatu by’ingenzi aribyo alcalin/alkalin, amavuta (huiles) n’ibindi bimeze nk’amazi (émulsions) bifasha mu kuyibika.

Alcalin ubwayo iba irimo ibinyabutabire nka hydroxyde de sodium, hydroxyde de potassium, hydroxyde de lithinium cyangwa hydroxyde ya guanidine bituma umusatsi uhinduka; amavuta/huile yo atuma umusatsi usa neza, ukabengerana kandi ugasokoreka byoroshe ndetse agafasha mu kurinda uruhu rwo ku mutwe.

Amavuta adefiriza akunze kuboneka ku isoko ni agizwe n’ibinyabutabire nka hydroxyde de sodium na hydroxyde deguanidine. Itandukaniro ry’izi produit ni uko iya mbere ikozwe muri hydroxyde de sodium bita “défrisant avec soude” ituma imisatsi icya ukabona ibengerana ariko igakunda gutwika uruhu.

Produit ikoze muri hydroxide de guanidine cyangwa “défrisant sans soude” ntitwikana nk’iya mbere ariko ikavugwaho ko ishobora gutuma uruhu rwuma. Mu gihe cyo guhitamo ubwoko wakoresha uba usabwa kugisha inama inzobere kuko zose zigira ingaruka zitandukanye bitewe n’uwazikoresheje.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:51 pm, Dec 7, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 60 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:44 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe