Biteganyijwe ko mu ntangiriro u Bwongereza buzohereza abimukira bagera ku 6,000 mu Rwanda

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Guverinoma y’u Bwongereza, yatangaje ko yiteze ko abimukira bagera mu 6,000 bazajyanwa mu Rwanda uyu mwaka.

Iyi mibare ivuzwe nyuma y’iminsi mike umugambi wo guca intege abimukira bahagera mu twato duto baturutse mu majyaruguru y’u Burayi uhindutse itegeko nyuma y’amezi inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza iwujyaho impaka.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bitangaza ko minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Cleverly, avuga ko u Rwanda ubusanzwe rwakagombye kuzakira abimukira 5,700, ubu bari mu Bwongereza. Muri abo, 2,143 bashobora kujyanwa gufungwa mbere yo kurizwa indege ibajyana mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Victoria Atkins, yatangaje ko ibigo bishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko bizashakisha abasigaye. Yavuze ko igihe umuntu atitabye, nk’uko abisabwa, azashakishwa kandi akaboneka.

Abantu barenga 57,000, bageze mu Bwongereza mu twato duto nyuma yo kugerageza urugendo rw’amezi 18, nk’uko imibare yashyizwe ahagaragara ibyerekana.

Mu cyumweru gishize nibwo leta y’Ubwongereza yemeje itegeko ritavugwagaho rumwe ryemerera icyo gihugu kohereza mu Rwanda abimukira baza mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, aho biteganyijwe ko muri Nyakanga ari bwo aba mbere bazagezwa mu Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko, ibinyamakuru The Sun na Financial Times byandikirwa mu Bwongereza byatangaje ko iki gihugu cyamaze kohereza umuntu wa mbere mu Rwanda, bivuga ko uyu mugabo yoherejwe mu Rwanda ku wa Mbere nimugoroba ku bushake bwe, nyuma y’uko mu mpera za 2023 yabuze ibyangombwa bimwemerera gukomeza gutura mu Bwongereza.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:57 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe