Guhabwa serivise nabi bituma hari ababihuza n’ubwoko bwabo – MINUBUMWE

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) igaragaza ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda birimo n’imitangire mibi ya serivise.

Haba mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera, hari abahamya ko abaturage bahabwa serivise mbi bikabakururira kongera kwirebera mu ndorerwamo y’amoko.

MINUBUMWE igaragaza ko ubu igipimo cy’ubwiyunge mu Banyarwanda cyazamutse kikava kuri 82,3% mu mwaka wa 2010 kikagera kuri 94,7% mu mwaka wa 2020. Iyi Minisiteri kandi igaragaza ko ubu Abanyarwanda 99% bemeza ko bashyize imbere ubumwe ndetse babanye neza ku gipimo cya 97,6%.

Ubu bumwe bw’Abanyarwanda ariko ngo buragenda bukomwa mu nkokora na zimwe mu mbogamizi zirimo imitangire mibi ya serivise.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo n’abanyepolitiki ku bumwe bw’Abanyarwanda, umuyobozi ushinzwe kwimakaza umuco w’amahoro muri MINUBUMWE, Nikuze Donatien yagaragaje ko hari Abanyarwanda bisanga bari kwirebera mu ndorerwamo y’amoko babitewe n’uburyo bakiriwe n’utanga serivisi.

Donatien yagize ati “Hari ubwo usanga umuntu atishimiye serivise ahawe, haba mu nzego z’abikorera cyangwa se za Leta, maze agataha avuga ati ‘buriya nakiriwe nabi kubera ko ndi mu bwoko runaka kandi uriya wanyakiraga akaba ari uwo mu bwoko runaka’; cyangwa se umuntu agataha avuga ngo hariya iyo nza kuba ndi ubwoko runaka mba nahawe serivise nziza.”

MINUBUMWE kandi igaragaza ko ubu igipimo cy’ubudaheranwa mu Banyarwanda kigeze kuri 80%, ubudaheranwa ku rwego rw’ingo kuri 77%, ubudaheranwa ku rwego rw’umuryango mugari kuri 86%, na 85,4% ku rwego rw’ubuyobozi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:39 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1020 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe