Gupima uruhererekane rw’abagiranye imibonano mpuzabitsina byitezezweho kugabanya ubwandu bushya bwa SIDA

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko ifite intego yo kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ku kigero cya 15% mu mwaka wa 2024-2027. Ibi ngo bizakorwa binyuze muri gahunda yo gusuzuma uruhererekane rw’abagiranye imibonano mpuzabitsina y’uwagaragaweho virusi ya SIDA.

Ikigo cya Kaminuza cya Kolombiya cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyita ku buzima, ICAP ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, bakoze ubushakashatsi mu bigo nderabuzima 60 biri mu ntara enye n’umujyi wa Kigali, habonetse abantu 1 238 banduye virusi itera SIDA. Muri abo, 98 bahwanye na 7.9% bari abagore n’abagabo bari munsi y’imyaka 35 kandi bafite ubwandu bushya.

Aba 1 238 batanze urutonde rw’abandi bantu 1 738 bagiranye imibonano mpuzabitsina, barashakishijwe haboneka 789 bapimwe basanga 123 muri bo bahwanye na 15.5% baranduye, kandi 9 muri bo bangana na 1.1% bafite ubwandu bushya.

- Advertisement -

Asobanura uko bapima umuntu bakamenya ko afite ubwandu bushya, umukozi ushinzwe gufata ibizamini mu Kigo nderabuzima cya Cor Unum, Niyomukesha Elyse agira ati “Iyo umuntu yanduye bushya, bamutuma uwo baryamanye, bakamushakaho amakuru: ese uheruka kubonana na nde, byagenze bite kugira ngo wandure,… akamuvuga, tukamusaba kumuzana na we bakongera bakamushakaho amakuru, akazana abo bahuye, gutyo gutyo. Baraza bitewe n’ubujyanama bamuhaye kuko abwirwa ko ari ukubafasha.”

Hagati ya 2024-2027, igihugu cyihaye intego yo kugabanyaho 15% by’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, niyo mpamvu mu bigo nderabuzima byose bigiye gushyirwamo udukoresho twifashishwa mu kwipima, nk’uko bisobanurwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana.

Agira ati “Twazanye uburyo bwa ‘Self-test’ aho umuntu ashobora kwisuzuma, agafata ako gakoresho akaba yamenya uko ahagaze. Turi gukwirakwizwa hose ndetse no muri za farumasi zitandukanye kamaze iminsi gakwirakwizwa, ndetse turi kongera kubwira abantu ko gahari kuko hari n’ababa batabizi.’’

Akomeza avuga ko ubundi iyo wipimye ugasanga ufite HIV kuri ako gakoresho bakoza ku ishinya, ntabwo uhita wemeza ko urwaye, urabanza ukajya kwa muganga bakagukorera ikindi gipimo cyisumbuyeho cyo kubyemeza kuko iriya test n’izo kwa muganga ntago bingana 100%.

Ku munsi mpuzamahanga w’ubuzima wabaye tariki ya 07 Mata uyu mwaka, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, uyobora ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yagaragaje ko buri wese afite uburenganzira kuri serivise zinoze z’ubuvuzi kandi ku kiguzi gishobotse.

Yagize ati “Menya uburenganzira bwawe bwo guhabwa serivisi zinoze z’ubuvuzi, ubumenyi n’amakuru akureba. Buri wese afite uburenganzira bwo guhabwa serivisi z’ingenzi z’ubuvuzi akeneye igihe cyose, ku kiguzi gito gishoboka.”

Abayobozi banyu babazwe ibyo bakora, abaturage nabo bakangurirwe kugira uruhare mu bibakorerwa ndetse banakurikirane uko bikorwa kuko uburenganzira ku buzima buri maboko yawe.”

U Rwanda ruri mu bihugu bitanu ku isi byagaragajwe na OMS umwaka ushize byageze ku ntego ya 95% by’abanduye SIDA bakaba babizi, 95% by’abayifite bashyizwe ku miti, ndetse na 95% by’abafite iyi virusi itera SIDA bagabanyije ikwirakwizwa ry’ubwandu bushya.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:46 am, Sep 14, 2024
temperature icon 17°C
few clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe