Isura nshya y’ingamba zo guhangana n’ihungabana mu Kwibuka30

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, buri mudugudu hazaba harimo umuntu wafasha uwahura n’ihungabana akamuha ubutabazi bw’ibanze.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko abahura n’ihungabana mu gihe bari ahabera ibikorwa byo Kwibuka igenda igabanyuka, aho nko kuva muri 2014 kugeza muri 2020 impuzandengo yabahuraga naryo bari hafi 4000, none ubu mu myaka itatu ishize imibare iri ku mpuzandengo y’abantu 2000.

Ibi byose ngo n’umusaruro wo kuba harashyizweho uburyo bwo gufasha abahuye n’ihungabana nk’uko byemezwa na Dr Gishoma Darius ushinzwe Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC.

Ati “Kwinjira mu Kwibuka bakomeye, hari ibikorwa byinshi bikorwa bituma Abanyarwanda cyane cyane Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi binjira mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 bakomeye, n’umukoro ariko ni n’ahantu dukura imbaraga, kandi habonetse ibisubizo byinshi muri iyi myaka 30 ishize.”

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ifatanyije n’imiryango icumi itari iya leta biteguye kuzafasha abahura n’ihungabana mu gihugu hose.

Bavuga ko biteguye kuko hari ibikorwa batangiye byo kuganiriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ibi bihe, hakiyongeraho kuba muri buri mudugudu ubu harimo umuntu wahuguwe wafasha uwahuye n’ihungabana.

Dr Claudine Kanyamanza, Umuyobozi muri MINUBUMWE, ufite mu nshingano ibikorwa byo kurinda ihungabana asaba Abanyarwanda kwirinda ibikorwa cyangwa amagambo akomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari bimwe mu byakongera ihungabana.

Ati “Mu gihe nk’iki, iyo usanze harimo nk’abantu bashobora gutekereza byonyine gukora ibikorwa nk’ibyo byo gukomeretsa abacitse ku icumu, uwo mugambi nuwo guhashywtwivuye inyuma, ikindi tuributsa ko hari n’amategeko.”

RBC igaragaza ko 90% by’imibare y’abahuye n’ihungabana ari abagore, ngo biterwa nuko ari bo banahuye n’ibibazo bikomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa ngo abarokotse barimo gukora ibikorwa bibateza imbere mu rwego rwo guhangana n’ihungabana.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:02 pm, May 19, 2024
temperature icon 17°C
thunderstorm with light rain
Humidity 93 %
Pressure 1011 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe